Umuvuno mushya wa Qatar wo kwiyegereza Afurika mu guhangana na Arabie Saoudite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Qatar ishyizwe mu kato n’ibihugu bituranye, ikomeje umuvuno wo kwiyegereza Afurika, nubwo ihahurira n’abakeba bayo nka Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Guhera mu myaka ibiri ishize, abayobozi ba Qatar bakomeje kwiyegereza Afurika. Ni nyuma y’uko iki gihugu gishyizwe mu kato na Arabia Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri, gishinjwa gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Ibi byatumye bimwe mu bihugu bya Afurika bifatira Qatar ibyemezo mu bya dipolomasi, aho Mauritanie, Gabon, Djibouti, Comores, Sénégal, Tchad na Niger, byahamagaje ba Ambasaderi babyo.

Igihe kinini, ibikorwa bya Qatar cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ntabwo byari bizwi, ariko kuri ubu imbwirwaruhame z’abayobozi bayo zitsa kuri ‘Twagombaga gushora imari cyane kuri uriya mugabane kugira ngo duhangane na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu’.

Gusa ugereranyije n’imbaraga Arabie Saoudite na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifite ku mugabane, biri kure ko Qatar yabigeraho nubwo kuzongera ari kimwe mu biyiraje ishinga.

Urugero nka Perezida wa Comores, Azali Assoumani yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gukorana na Arabie Saoudite, igihugu cy’umufatanyabikorwa kuva mu myaka 40 ishize, mu gihe Qatar iri hano kuva mu 2008.”

Imbaraga mu by’ubukungu zigira uruhare runini mu guhitamo uwo mubana. Ibi bigaruka cyane kuri Tchad ubwo yacanaga umubano na Qatar, kuko Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ziyiha ubufasha mu by’ubukungu.

Qatar ariko nayo yakoresheje imbaraga mu bukungu ifite mu kwigarurira Tchad.

Qatar ifite imigabane mu kigo cy’Abasuwisi cyitwa Glencore. Iki kigo cyagurije miliyari 1.2 y’amayero Tchad mu 2014 kugira ngo ibashe kugura imigabane ya Chevron mu ihuriro ricukura peteroli muri iki gihugu, inyungu muri peteroli ikaba yarerekanaga ko izishyura.

Ikibazo cyavutse ubwo akagunguru ka peteroli kamanukaga bigatuma Tchad itabasha kwishyura umwenda. Qatar yabaye umuhuza muri 2018, bituma hongera kuganirwa kuri uwo mwenda mu buryo bworohereza Tchad.

Mu masaha yakurikiyeho, Idriss Déby Itno wari wacanye umubano na Qatar yahise yohereza Minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga gusubukura umubano nubwo itaciye umubano na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ijisho rya Qatar kuri Afurika y’Uburengerazuba

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Faisal Al Hanzab, avuga ko bashaka kubaka umubano na Afurika ushingiye ku nyungu zisangiwe, aho barajwe ishinga no gufungura na za ambasade nshya.

Qatar igiye gufungura Ambasade muri Mali uyu mwaka. Senegal ifitanye umubano urambye na Arabie Saoudite utagereranywa n’uwa Qatar. Muri Kamena 2017 yahisemo guhamagaza Ambasaderi wayo ariko nyuma y’amezi abiri n’igice asubirayo.

Bikaba byatekerezwa ko guhamagaza ambasaderi igihe gito bishobora kuba byari ugushimisha Arabie Saoudite.

Mu Ukuboza 2017, Emir wa Qatar Tamim bin Hamad Al Thani, yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Uburengerazuba, rukaba rwari urwa mbere agiriyeyo. Yagiye muri Guinée, Côte d’Ivoire na Ghana. Uru rugendo rwasinyiwemo amasezerano menshi y’ubufatanye by’umwihariko kuri Côte d’Ivoire, aho Perezida Alassane Ouattara yakiriye Emir.

Bidatinze muri Kamena 2018, Qatar yohereje ambasaderi muri Côte d’Ivoire.

Uretse umubano mu bya dipolomasi, Qatar yashyizeho inzira ziyihuza na Afurika ako kanya ndetse yongera inama ziyihuza n’abayobozi ba Afurika. Mu nama ya Doha, Afurika yari ihagarariwe, ba Minisitiri, abadipolomate n’abanyamakuru.

Abari bahagarariye Kenya bavuguruye amasezerano mu by’ubucuruzi. Kenya ni umukiriya wa Gaz ya Qatar. Perezida Kenyatta amaze kujya i Doha inshuro enye kuva yatangira manda ye. Qatar ubu itumiza imboga n’imbuto, ubunyobwa, indabyo n’inyama muri Kenya.

Ku rundi ruhande Qatar yaratsinzwe muri Sudani kuko yafashaga Omar el-Bashir, mu gushyira igihugu ku murongo. Gusa gukurwa ku butegetsi kwe kwashyize umuvuduko muke ku mishinga ya Qatar, irimo gusana icyambu cya Suakin, aho Qatar yasezeranye gutanga miliyari z’amadolari byari gutuma Turkiya ihubaka ibirindiro bya gisirikare.

Guhera mu ntangiriro za 2019, habayeho uguhura kwa ba Minisitiri n’abakuru b’ibihugu b’u Rwanda, Tanzania, Mozambique, Soudan, Éthiopie, Ghana, Côte d’Ivoire, Somalie, Guinée, Madagascar, Afurika y’Epfo, Gambie, Angola na Nigeria.

Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, yasuye Qatar mu Ugushyingo hanyuma muri Mata yakira Emir wa Qatar, banoza umubano nubwo u Rwanda runawufitanye na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ubwo Perezida Kagame yari muri Qatar, ibiganiro bye na Emir w’iki gihugu byibanze ku kurebera hamwe urwego rw’ubufatanye muri politiki, ubukungu, ishoramari n’ubuhinzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hanarebwa uko byarushaho gutezwa imbere hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi n’ababituye.

Ku mugabane wa Afurika, Qatar ikomeje gushakisha uko yahagira ibikorwa ari nako itanga amahirwe menshi y’inyungu aho bishoboka. Igisigaye kureba ni uburyo izahangana n’igitutu cya Arabia Saoudite n’abo bafatanya.

Emir wa Qatar Tamim bin Hamad Al Thani ubwo yasuraga u Rwanda mu kwezi gushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza