Umwami wa Arabie Saoudite yakomoreye abagore ku gutwara imodoka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabie Saoudite yaciye iteka ryemerera abagore gutwara imodoka, nyuma y’imyaka myinshi bifatwa nk’ikizira muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati.

Abagabo bonyine nibo bemererwaga kubona impushya zo gutwara imodoka mu ruhame, umugore ubirenzeho agatabwa muri yombi agacibwa ihazabu.

Uwo mwanzuro wasomwe kuri Televiziyo y’Igihugu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Arabie Saoudite, avuga ko iteka ry’Umwami rigena ko mu gihe kitarenze iminsi 30 hashyirwaho urwego rushamikiye kuri minisiteri ruzatanga inama z’uko byakorwa ku buryo iryo teka rizashyirwa mu bikorwa bitarenze Kamena 2018.

Arabie Saoudite nk’igihugu kigendera ku mategeko ya Sharia, iteka ry’umwami rivuga ko rizanakurikiza amahame y’ingenzi ateganywa n’iryo tegeko kandi rigakurikiza “ibiteganywa n’amategeko y’umuhanda, birimo gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku bagabo n’abagore mu buryo bumwe.”

Guhera mu myaka ya 1990, impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore ntizahwemye gusaba ko abagore bakwemererwa gutwara imodoka, kuko kubibuzwa byari ugukandamizwa gukomeye mu mategeko.

Gusa bikomeje kwibazwa niba Umwami azadohora ku yandi mategeko akaze iki gihugu gifite, arimo nko kuba umugore ava mu rugo ari uko gusa agiye kugendana n’umugabo we.

Umwami Salman yashimwe cyane n’abayobozi batandukanye kubera uyu mwanzuro, aho nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ari “intambwe nziza” mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres nawe yavuze ko gukomorera abagore mu gutwara imodoka ari intambwe ikomeye mu kubahirza uburenganzira bw’abagore.

Umwe mu baharaniraga ubu burenganzira, Sahar Nassif yabwiye BBC ati “Ndishimye, ndishimye cyane” abivuga yiterera hejuru anaseka!

"Ngiye guhita ngura imodoka y’indoto zanjye, Mustang nziza cyane, kandi igomba kuba ari umukara n’umuhondo!”

Loujain al-Hathloul wigeze no gufungwa iminsi 73 mu 2014 azira gushaka gutwara imodoka, yashimiye Imana nyuma y’itangazwa ry’iryo teka.

Bibarwa ko nibura hari abashoferi b’abanyamahanga 800,000 batwara abagore mu ngendo zabo za buri munsi muri Arabie Saoudite. Byafatwaga ko kwemerera abagore gutwara imodoka byatuma abagore n’abagabo bahuza ibitsina mu buryo bworoshye.

Umwami wa Arabie Saoudite yakomoreye abagore ku gutwara imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza