Umwami wa Arabie Saoudite yatengushywe n’urwego rwa zahabu rwagombaga kumwururutsa mu ndege

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Umwami Salman wa Arabie Soudite yabangamiwe no kururuka mu ndege ubwo yari akigera ku kibuga i Moscow, urwego rwitwara rwagombaga kumwururutsa ruhagarara bitunguranye, bituma ahasigaye ahamanuka n’amaguru atera intambwe ingazi ku yindi.

Umwami Salman yari mu Burusiya mu ruzinduko rwa mbere umwami wa Arabie Saoudite agiriye mu Burusiya.

Gusa urwo ruzinduko ntirwatangiye uko yabyifuzaga kuko nk’uko bigaragara ku mashusho, ‘escalier’ ziba zitwara zagombaga kumwururutsa kuva ku muryango w’indege kugera hasi aho yari ategerejwe n’abanyacyubahiro batandukanye zahagaze, bituma ahasigaye ahagenda atera intambwe.

Muri urwo ruzinduko, u Burusiya na Arabie Saoudite bemeranyije ku masezerano y’ishoramari rikomeye n’imishinga bagomba gufatanyamo hagamijwe gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Arabie Saoudite yashyize umukono ku masezerano yo kugura mu Burusiya uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero by’indege buzwi nka S-400, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Uretse S-400 ifasha mu bwirinzi bw’ibisasu by’indege, Arabie Saoudite izanagurayo uburyo bwa Kornet burinda ibisasu bya misile biraswa n’ibifaru, hagurwe n’imbunda nyinshi zirasa ibisasu biremereye.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje, uruganda rw’ibikoresho bya gisirikare muri Arabie Saoudite (SAMI) rwatangaje ko “ayo masezerano azafasha mu gukomeza igisirikare n’ibikoresho bya gisirikare muri Arabie Saoudite.””

Umwami Salman kandi yayoboye itsinda i Moscow ryemeranyije n’abo ku ruhande rw’u Burusiya, ishoramari rifite agaciro muri miliyari z’amadolari rishobora gufasha u Burusiya cyane mu gihe ibikomoka kuri peteroli bitari kubaha inyungu uko bikwiye.

Mu kumuha ikaze, Perezida Putin yagize ati “Uru ni uruzinduko rwa mbere rw’umwami wa Aranie Saoudite mu mateka y’umubano w’ibihugu byacu, icyo ubwacyo kikaba ari ikintu gikomeye.”

Yakomeje agira ati “Ndahamya ko uru ruzinduko ruzongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byacu byombi, turashaka kongerera imbaraga umubano wacu mu bijyanye n’mahoro n’umutekano, no mu nyungu zo guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byacu.”

Umwami Salman yabwiye Putin ko ibijyanye n’amahoro n’umutekano ari ingenzi mu gace igihugu cye giherereyemo ndetse ko Iran ikwiye guhagarika kwivanga mu bikorwa by’akarere no guhungabanya umutekano wako.

Urwego rwagombaga kururutsa Umwami Salman rwagize ikibazo
Umwami Salman mu kiganiro na Vladmir Putin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza