Umwamikazi w’u Bwongereza agiye kugaragara bwa mbere asobanura ku bihe by’ingenzi ku iyimikwa rye

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Ikiganiro Umwamikazi Elizabeth II yakoranye na BBC kigiye kujya hanze, aho aganira n’umunyamakuru uzobereye ku nkuru z’ibwami, Alastair Bruce, ku bihe by’ingenzi byaranze iyimikwa rye.

Iki kiganiro kimara isaha imwe cyiswe ‘The Coronation’, Umwamikazi w’u Bwongereza aba avuga uburyo ubwo ari umwana w’imyaka 11 yabonye iyimikwa rimwe gusa rya Se, King George wa VI mu 1937, irindi yimikwa ryabayeho akaba ari we wahise wima ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se yari amaze gutanga bitunguranye.

Icyo gihe u Bwongereza bwari mu bihe bikomeye by’intambara, ibirori by’iyimikwa ry’Umwamikazi Elizabeth wa II byashyizwe mu mwaka ukurikiyeho, ni ukuvuga mu 1953 muri Kamena maze bibera i Westminster Abbey.

Umuyobozi w’ireme ry’ibiganiro kuri BBC, Charlotte Moore, yavuze ko ari iby’agaciro gahambaye kubona Umwamikazi ubwe yivugira ibijyanye n’iyimikwa rye.

Iki kiganiro kandi gikubiyemo ubuhamya bw’abantu bitabiriye ibirori by’iyimikwa ryo mu 1953. Hazagaragaramo ubuhamya bw’umukobwa umwe mu bari baherekeje umwamikazi waguye igihumure ndetse n’umwana wari ufite imyaka 12 waririmbye wenyine, bagenzi be bo muri Korali bananiwe kuririmba.

Iki kiganiro kizatambuka bwa mbere kuri BBC One, ku wa 14 Mutarama 2018, saa mbiri z’ijoro.

Ubu ni umukecuru mukuru w'imyaka 91
Iyi niyo kanzu yaserukanye muri ibyo birori by'amateka
Umwamikazi w'u Bwongereza yari afite imyaka 25 ubwo yimaga ingoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza