Umwiyahuzi yateye icyuma abantu i Paris

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Gicurasi 2018 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwaje icyuma yishe umuntu umwe akomeretsa abandi bane mu gitero cyagabwe mu murwa mukuru w’u Bufaransa i Paris ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Uwo mwiyahuzi na we yaje kwicwa arashwe na polisi nyuma yo guhagarikwa akanga.

Iki gitero cyagabwe ahagana saa tatu z’ijoro mu gace ka Opéra kiganjemo utubyiniro n’utubari i Paris, ubwo umusore ufite icyuma yagendaga agitera uwo ahuye na we mu nzira.

Inzego z’ubutabera zatangaje ko uwo musore wagabye igitero yavukiye muri Chechnya mu Burusiya mu mwaka w’ 1997.

BBC yatangaje ko uwo musore yari yabanje kugerageza kwinjira mu tubari twinshi ariko agasubizwa inyuma.

Umutwe wiyitirira Leta ya Kiyisilamu wahise utangaza ko ari wo wari wihishe inyuma y’icyo gitero nk’uko France24 yabitangaje.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yihanganishije ababuze ababo ariko atangaza ko igihugu cye cyitazemera gutsindwa n’iterabwoba.

Ati “U Bufaransa bwongeye kwishyura ikiguzi cy’amaraso ariko ntituzemera guha umwanya abanzi b’ubwigenge.”

Guhera mu 2015 u Bufaransa bwakunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba; mu myaka itatu ishize abasaga 230 bamaze kugwa muri ibyo itero byigambwa n’inyeshyamba za Leta ya Kiyisilamu.

Igitero cyashegeshe Paris cyane ni icyagabwe ku wa 13 Ugushyingo 2015 ubwo abiyahuzi bagabaga ibitero icyarimwe mu duce dutandukanye tw’uwo mujyi, bigahitana abantu 130.

Ubwo yari amaze gutsinda amatora, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko kurwanya iterabwoba ari cyo kintu azashyira imbere kurusha ibindi.

Opera, agace umwiyahuzi yatereyemo icyuma abantu i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza