Umwongerezakazi wahumanyijwe n’uburozi busa n’ubwahawe uwari intasi y’u Burusiya yitabye Imana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Dawn Sturgess, umugore wo mu Bwongereza uherutse gusangwa yataye ubwenge bigakekwa ko yahumanyijwe n’uburozi bwa Novitchok, bumeze nk’ubwahawe uwahoze ari intasi y’u Burusiya, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yitabye Imana nyuma y’iminsi umunani ari mu bitaro bya Salisbury.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Sturgess w’imyaka 44 na Charlie Rowley w’imyaka 45 basanzwe mu nyubako iri mu gace ka Amesbury bataye ubwenge. Ni mu birometero bigera kuri 13 uvuye i Salisbury ari naho Umurusiya Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia, basanzwe nyuma yo guhabwa ubu burozi nubwo bavuwe bagakira.

Polisi yo muri aka gace gaherereye mu majyepfo y’u Bwongereza ivuga ko yatangiye gukora iperereza ku rupfu rwa Sturgess ubusanzwe ukomoka mu gace ka Durrington, ndetse n’umukunzi we Rowley ukirembye cyane.

Umuyobozi wa Polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba, Neil Basu, yavuze ko inkuru mbi y’urupfu rw’uyu mugore yatumye bongera imbaraga mu gukemura iki kibazo, no kugeza imbere y’ubutabera ababigizemo uruhare. Uyu mugore asize abana batatu.

Ben Jordan w’imyaka 23 wabaga mu nzu icumbikira abatagira aho baba ari nayo uyu mugore wapfuye yabagamo, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko bababajwe cyane n’urupfu rwe kuko ibyamubayeho nabo bari bafite ibyago byinshi by’uko byabageraho, ndetse yifuriza Charlie gukira vuba agataha.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yavuze ko ashavujwe n’urupfu rw’uyu mugore, ndetse polisi n’abandi bashinzwe umutekano bakomeje gukora ibishoboka byose ngo ukuri kuri iki kibazo gushyirwe ahagaragara vuba.

Amakuru avuga ko uyu mugabo n’umugore bajyanywe kwa muganga nyuma y’uko batoraguye igikoresho gihumanye, bikaba bikekwa ko ari cyo cyakoreshejwe mu kubika ubu burozi bwahawe Skripal n’umukobwa we mu mezi ane ashize.

Skripal n’umukobwa we babashije kuva mu bitaro nyuma y’ibyumweru byinshi bitabwaho, kimwe n’umupolisi wabagezeho bwa mbere bakimara guhumanywa n’ubu burozi. Iki gikorwa cyakuruye umwuka mubi hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza ndetse hanafatwa n’ibihano birimo kwirukana abadipolomate.

Dawn Sturgess yapfuye nyuma y'iminsi umunani ari mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza