Urubuga rwa Wikipedia rwafunzwe mu Bushinwa

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bushinwa yafashe icyemezo cyo gufunga urubuga rwa Wikipedia mu ndimi zose ba nyirayo batamenyeshejwe.

Guhera muri Mata uyu mwaka gusura urubuga rwa Wikipedia uri mu Bushinwa ntibikunda.

Inzobere zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imbuga zishakirwaho amakuru, nizo zavumbuye ko uru rubuga rwafunzwe mu Bushinwa zigendeye ku mibare y’abarusuraga baherereye mri icyo gihugu.

Inkuru dukesha Huffingtonpost ivuga ko mbere byari ikibazo gukoresha Wikipedia mu gice cy’Igishinwa gusa ariko ubu noneho byanze no mu zindi ndimi.

Wikipedia yiyongereye ku zindi mbuga nka Google, Facebook, Twitter, Snapchat, Netflix, YouTube n’izindi mbuga zitangaza amakuru zahawe akato mu Bushinwa.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubuyobozi bwa Wikimedia Foundation bushinzwe Wikipedia, bwavuze ko butigeze bwihanangirizwa cyangwa ngo bumenyeshwe mbere yo kwangirwa gukorera mu Bushinwa.

Bagize bati “Mu mpera za Mata nibwo twabonye ko Wikipedia idafunguka mu Bushinwa nyuma yo kugenzura abasura uru rubuga. Ubu turemeza ko Wikipedia yafunzwe mu ndimi zose.”

U Bushinwa sicyo gihugu cya mbere gifunze urwo rubuga kuko mu mwaka wa 2017 byarakozwe muri Turukiya ndetse no muri Venezuela.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza