Uruganda rwa mbere muri Afurika rutunganya Coltan rugiye kubakwa mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 Ugushyingo 2017 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Sosiyete yitwa PRG Plc isanzwe ifite ibikorwa byo gutunganya amabuye y’agaciro cyane cyane ku mugabane w’u Burayi,igiye kubaka uruganda rutunganya Coltan mu Rwanda, rwitezweho kongera umusaruro n’agaciro kayo.

Ishoramari ry’iyi sosiyete ringana na miliyoni 16 z’amadolari y’Abanyamerika, ni umusaruro w’ibiganiro ubuyobozi bwayo bwari bumaze igihe bugirana na leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017, PRG Plc yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz hamwe na RDB azagenga iyubakwa ry’urwo ruganda n’imikorere yayo ku butaka bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare yavuze ko iyi ari intamwe igihugu giteye kuva cyatangira guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye kuko hari hataraboneka uruganda rushobora kuyatunganyiriza mu gihugu mbere y’uko yoherezwa hanze.

Yagize ati “ Uyu munsi ni bwo twabashije kumvikana na sosiyete isanzwe itunganya amabuye y’agaciro igiye gushinga uruganda hano. Ni intambwe ishimishije cyane cyane muri politiki yacu yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kongerera umusaruro agaciro.”

Uru ruganda ruzubakwa mu gice cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera, rukazagira ibirombe mu Karere ka Ngororero. Ni urwa mbere urwa mbere ruzajya rutunganya Tantalum na Niobium ku mugabane wa Afurika. Ruzajya rutandukanya Tantalum na Niobium mu gihe Colyan yajyaga yoherezwa hanze ibi bice biyigize bivanze bigahendesha ba nyirayo kuko bishyurirwaga Tantalum gusa.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, butangaza ko uru ruganda rutazabasha gutunganya umusaruro wa Coltan yose icukurwa mu birombe byo Rwanda. Nibura ruzatunganya agera kuri 20%.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi n'Umuyobozi Mukuru wa PRP Plc, Ray Power mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka muri za mine, biteganyijwe ko abacukuzi bazahabwa ibikoresho bigezweho bazajya bifashisha mu gihe ibya gakondo basanganywe bayatumaga 70% by’umusaruro wabo bisigara mu gitaka.

Ku ikubitiro ruzatanga umusaruro wa toni 10 ku kwezi kugera kuri toni 60 mu myaka itatu.

Biteganyijwe kandi ko rugitangira ruzatanga akazi ku bantu bagera kuri 200 bazaba barukoramo n’abagera kuri 400 bazakora mu birombe.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete PRG, Ray Power, yatangaje ko mu mezi icyenda imirimo yo kubaka izaba irangiye ku buryo mu mezi 12 uhereye igihe amasezerano yashyiriweho umukono, umusaruro wa mbere uzaba watangiye gutunganywa.

Umubobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yatangaje ko amasezerano yashyizweho umukono ari ubundi buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo burambye kandi buteza imbere impande zombi.

Kuva aho u Rwanda rutangiriye kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro ya Coltan, yagiye akundwa kugeza aho ubu ari rwo rwohereza menshi akoreshwa mu nganda zo hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2016 umusaruro wavuye mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga wageraga kuri miliyoni 115 z’amadolari mu gihe kugeza ubu hamaze kuboneka miliyoni 200, bitanga icyizere ko umwaka ushobora gushira zigeze kuri 300.

PRG Plc ifite icyicaro muri Malta igakorera mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’ibyo muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete PRG, Ray Power

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza