Urukiko rwashyize amananiza ku kwivana muri EU k’u Bwongereza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ugushyingo 2016 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwategetse ko Abagize Inteko Ishinga Amategeko babanza gutorera umugambi wo kwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mbere y’uko guverinoma itangira gukurikiza ibisabwa ngo ushyirwe mu bikorwa.

Abongereza badashyigikiye umugambi w’icyo gihugu wo kwivana mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi nibo baregeye Urukiko Rukuru, basaba ko rwawuhagarika Abagize Inteko Ishinga Amategeko bakabanza bakawutorera, kuko bitagenze bityo byahungabanya uburenganzira buturuka ku mahame yo mu 1972 ari nayo yagendeweho u Bwongereza bwinjira muri uwo muryango.

Guverinoma y’u Bwongereza yo yaburanaga ivuga ko andi matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko atari ngombwa, kuko ari ukudobya inzira yo kwivana muri EU cyane ko igihugu cyagaragaje uruhande rwacyo mu matora ya kamarampaka yabaye kuwa 23 Kamena nk’uko byanashimangiwe na Minisitiri w’Intebe Theresa May.

Urukiko rwemeje ishingiro ry’impamvu zitangwa n’abarega, rutesha agaciro ibisobanuro bya Guverinoma y’u Bwongereza, ariko ihita itangaza ko icyo cyemezo izakijuririra mu Rukiko rw’Ikirenga.

CNN itangaza ko icyemezo cy’Urukiko Rukuru, ari nko gutsindwa kwa Guverinoma, kuko Minisitiri w’Intebe, Theresa May, yari aherutse gutangaza ko muri Werurwe 2017 ari bwo u Bwongereza buzatangira gushyira mu bikorwa umugambi wo kwikura muri EU, bikaba byari kuzafata imyaka ibiri ngo icyo gihugu kibe kimaze kwivana muri uwo muryango.

Mu matora ya Kamarampaka yabaye kuwa 23 Kamena, Abongereza 48,11 % batoye ko icyo gihugu kiguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu gihe 51,89 % bo bemeje ko kivamo.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Theresa May

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza