Kwamamaza

USA: Aba-Républicains bashobora kwiganza mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe kuya 9-11-2016 saa 11:36' na Mukaneza M.Ange


Amajwi amaze kubarurwa mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena n’umutwe w’Abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iragaragaza ko ishyaka ry’aba-republicains ari ryo rimaze kwegukana imyanya myinshi.

Televiziyo za ABC na NBC zagaragaje ko Aba-Republicains bashobora kwigarura imyanya myinshi muri 435 y’abagize Umutwe w’Abadepite. Kuva mu 2010 iri shyaka niryo rifite imyanya myinshi.

Iri shyaka kandi rishobora no kwiganza muri Sena nyuma yo gutsinda muri Leta ya Pennsylvania.

Ibi bigaragaza ko kuba Donald Trump yamaze kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu, Inteko Ishinga Amateko yose iri bube iyobowe n’ishyaka ry’aba-republicains.

Kugeza ubu abademocrats bamaze kwegukana umwanya umwe mu mutwe wa Sena, aho uwitwa Tammy Duckworth warwanye mu ntambara yo muri Iraq yasimbuye Mark Kirk muri Leta ya Illinois.

Ni mu gihe aba republicans bamaze kwegukana intsinzi muri Leta ya Wisconsin, North Carolina, Indiana na Florida.

Muri Florida intsinzi yongeye kwegukanwa na Marco Rubio na ho John McCain yongeye gutsindira guhagararira leta ya Arizona ku nshuro ya gatandatu.

Perezida w’umutwe wa sena Paul Ryan, wari uherutse kwitandukanya na Trump na we yongeye kwegukana intsinzi muri Leta ya Wisconcin.

Kwiganza kw’abagize rimwe mu mashyaka aba ahataniye kuvamo perezida wa Amerika bigira uruhare runini mu gutuma abasha gushyira mu bikorwa gahunda afite.

Inyubako Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved