USA: Abadepite banenze ubuyobozi bwa Trump ko bwagabanyije inkunga igenewe Afurika

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahase ibibazo abayobozi mu ishami ry’ububanyi n’amahanga rya guverinoma ya Donald Trump, banenga uburyo inkunga igenewe ibihugu bya Afurika yagabanyijwe.

Ababajijwe mu cyumweru gishize ni umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gahunda zireba Afurika mu Ishami rishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, Cheryl L. Anderson n’umunyamabanga we w’agateganyo Donald Yamamoto.

Abadepite ntibiyumvishije uburyo inkunga yagenewe kugura ibiryo no kubungabunga ubuzima bw’abaturage ba Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yagabanyijwe mu gihe bizwi ko muri iki gihe byinshi mu bihugu byo muri aka gace bikeneye gufashwa cyane.

Yamamoto na Anderson bavuze ko ingengo y’imari ya Trump ishingiye ku mahitamo akomeye no kwigomwa kugira ngo abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika barusheho kubaho neza.

Umwe mu badepite, Karen Bass, w’umu- démocrate yababwiye ko abizi neza ko nabo ubwabo badashyigikiye uburyo Perezida Trump yakoze ingengo y’imari ati “Ndabizi mugomba gushyigikira iyi ngengo y’imari nubwo namwe bibabaza kubera ukuntu irimo ihuzagurika.”

Uyu mudepite yananenze umwanzuro Trump aherutse gufata wo gutegeka abagore n’abakobwa bashaka kuboneza urubyaro kuzajya biyishyurira kandi byari bisanzwe bikorerwa ubuntu.

Ati “Uriya mwanzuro uzongera umubare w’abavanamo inda, kandi ndabizi ubuyobozi bwa Trump ntibushyigikiye gukuramo inda. Ni umwanzuro kandi uzongera umubare w’abagore bapfa bavuka kuko bazajya babyara indahekana, bikarushya imibiri yabo.”

Aba bayobozi basobanuriye aba badepite ko umwanzuro wo kugabanya inkunga yagenewe Afurika ugamije kurinda amafaranga Amerika yatangaga ku mugabane muri gahunda zidatanga umusaruro.

Bongeyeho ko bitazahungabanya na gato ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu birangwamo intambara.

Depite Chris Smith yavuze ko inteko izitambika ubuyobozi bwa Trump niburamuka bugabanyije inkunga yagenewe ibikorwa by’ubuhinzi no kongera ibiribwa nka gahunda ya Feed the Future ya Obama.

Yamamoto yashimangiye ko iyo gahunda iri mu zizagabanyirizwa inkunga kimwe n’iya YALI yo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu miyoborere.

Muri gahunda ya YALI urubyiruko rugaragaza impano yo kuyobora rujyanwa i Washington mu mahugurwa atandukanye. Muri 74 000 basabye gushyirwa muri YALi muri uyu mwaka, hemerewe 740 gusa.

Donald Yamamoto na Anderson imbere y'inteko mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza