Kwamamaza

Abahanga bagaragaje icyo imyifatire ya Obama na Trump mu kiganiro cyabo ihatse

Yanditswe kuya 13-11-2016 saa 09:09' na Jean Pierre Tuyisenge


Ubwo Perezida Barack Obama yakiraga mu biro bye Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumzwe za Amerika mu myaka ine iri imbere, bagiranye ibiganiro biganisha ku bufatanye, ariko uko bitwaye hari icyo byagaragaje.

Bamwe mu bahanga mu gusobanura imyitwarire y’abantu igaragarira amaso, bakurikiranye icyo kiganiro berekanye ko uko aba bombi bari bifashe bifite ikintu kinini bisobanura.

Patti Wood, umwe muri aba bahanga wasesenguye imyifatire y’abo bayobozi bombi ubwo bahuraga ku nshuro ya mbere, yabwiye Daily Mail ko Obama yagaragaraga nk’unaniwe, yamaze kwakira ibyabaye ndetse ko yasaga naho nta cyizere afite muri we.Trump we ngo yari ameze nk’utiyizeye, yihagazeho ndetse ameze nk’ufite ubwoba.

Iki kiganiro cyihariye cyahuje aba bagabo bombi, cyamaze isaha n’igice mbere y’uko bahura n’itangazamakuru.

Ubwo busesenguzi bwakozwe hashingiwe ku kuntu bari bifashe n’uko bari bicaye, harebwa uko amaboko n’amaguru byabo byakoraga, n’uko mu maso habo hari hameze.

Wood avuga ko uburyo bari bicaye, n’amaguru yabo ategeranye, ngo byerekanaga ko bose ari abagabo.

Agaragaza ariko ko amaguru ya Obama yari atandukanye cyane, bigaragaza imbaraga no kwerekana ko ’akiri umuntu ukomeye’. Yerekanye ko uko Trump yari yifashe ibiganza bireba hasi ngo bidakwiriye kuranga umuntu nka Perezida.

Gusa Wood agaragaza ko nubwo bimeze bityo, Trump yize byinshi atari yarigeze amenya mbere hose.

Wood yakomeje avuga ko ubwo batangiraga kuganira Trump yafatanyije ibiganza, bisobanura ko ashaka gutuza muri we, naho kuba Obama yarashyiraga ibiganza hagati y’amaguru bikaba ngo bisobanura ko ananiwe, ibintu ngo bitamurangaga.

Muri iki kiganiro, Perezida Obama yashimye uburyo Trump yakoranye nawe n’abo bafatanyaga kuyobora iki gihugu, n’umusanzu wabo mu guhangana n’ibibazo bitandukanye igihugu cyari gifite, amwizeza ko nawe bazakomeza gufatanya.

Gusa Wood agaragaza ko atanyuzwe kuri iryo jambo Obama yari amaze kuvuga, bitewe n’uko ngo yarivuze afunze amaso, bityo ngo bikagaragaza ko atari ukuri kuba yaranyuzwe n’umusanzu wa Trump.

Muri rusange Wood avuga ko ibi biganiro byagaragaje ko Obama yari ananiwe, mu gihe mugenzi we yagaragaje ko hari byinshi yabonye byamuteye ubwoba.

Obama na Trump biyemeje gufatanya mu iterambere rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Imyifatire ya Trump yo guhuza ibiganza bireba hasi ngo ntikwiye umuntu nka Perezida
Trump kandi ngo asa naho hari ibintu yungukiye muri White House atari asanzwe azi
Trump yagaragajwe nk'umuntu wari ufite ubwoba mu gihe Obama ngo yagaragaraga nk'unaniwe bitewe n'uko bari bifashe

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved