USA: Guverinoma yumvirije uwari uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Abashinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumvirije Paul Manafort wahoze ashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Donald Trump.

Iperereza rya guverinoma ya Amerika ryakozwe ku bikorwa bya Manafort mbere na nyuma y’amatora ya Perezida muri icyo gihugu. Ryanakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo byagaragaraga ko Manafort agirana ibiganiro byihariye na Perezida Trump.

Mu bimenyetso abashinzwe iperereza bafashe harimo ibigaragaza ibiganiro Manafort yakoze asa n’ushishikariza Abarusiya gutera inkunga ukwiyamamaza kwa Trump.

Umujyanama wihariye w’Itsinda riri gukora iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yo muri Amerika, Robert Mueller, yatanze amakuru menshi kuri ibyo biganiro bagiranye.

Uruhushya rw’ibanga mu guperereza Manafort rwatanzwe n’urukiko rushinzwe iperereza ku mutekano wo hanze y’igihugu(FISA).Urwo ruhushywa rwaherukaga gukoreshwa mu 2014 mu iperereza ryakozwe kuri sosiyete ya Manafort yakoreraga muri Ukraine itanditswe nka sosiyete z’Abanyamerika zikorera mu mahanga.

CNN dukesha iyi nkuru yavuze ko icyo gihe Manafort yashinjwaga gukorana bya hafi na Leta na Viktor Yanukovich yaje guhirikwa ku butegetsi muri Ukraine, ikindi iyo Leta ishinjwa kuba yarakoranaga n’Abarusiya ndetse ikaba yaranasize isahuye igihugu miliyoni z’amadolari.

Iryo perereza kuri Manafort ryaje guhagarara kuko ryari ryabuze ibimenyetso nyakuri. FBI yongeye kubyutsa iperereza umwaka ushize ubwo yatangiraga iperereza ku ruhare rw’Abarusiya mu matora ya Amerika.

Manafort yirukanywe mu bashinzwe kwamamaza Trump muri Kanama umwaka ushize, icyo gihe FBI yari yaratangiye iperereza ku bafite aho bahuriye na we mu ruhare baba bafite mu gukorana n’Abarusiya.

Kugeza ubu ibiro bya Perezida Trump ntacyo biratangaza kuri ibyo ndetse n’umuvugizi wa Manafort ntacyo yigeze atangaza.

Paul Manafort yumvirijwe mbere na nyuma y'amatora yo muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza