USA: Intonganya hagati y’abagore ba Perezida Trump, ibyo wabamenyaho

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, akomeje gucyocyorana na Ivana Trump yatwariye umugabo akaba ari na nyina w’abana batatu bakuru ba Donald Trump.

Ivana Trump uri kwamamaza igitabo cye “Raising Trump” niwe mugore wa mbere wa Trump. Nyuma ye uyu muherwe yashatse abandi bagore babiri Marla Maples na Melania Trump.

Ku cyumweru aba bose yarabibasiye, abwira Melania ko atari we mugore nyamukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika “First Lady”; naho mukeba we wa kabiri, Marla Maples yamubwiye ko ari ihabara ati “uri ubusa.”

Umugore wa Trump muri iki gihe, Melania Trump, ku wa mbere yasubije Ivana amubwira ko yibagiranye akaba ashaka guteza urusaku kugira ngo avugwe mu itangazamakuru nk’uko Business Insider ibitangaza. Si ubwa mbere aba bagore ba Trump, Ivana, Maples na Melania bashyamiranye.

Amateka ya Trump n’abagore be

Uwa mbere, Ivana Trump yavutse yitwa Ivana Zelnícková, avukira mu gihugu cya Czechoslovakia mu 1949. Mu myaka ya za 1970 yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora akazi k’ubunyamideli ari nako yigisha umukino wa Ski.

Yahuye na Donald Trump akiri umusore ucuruza inzu, basezerana mu 1977, babyarana abana batatu, Donald Jr., Ivanka (Ivana Marie) na Eric.

Uyu mugore ni nawe wafashije Donald Trump gushinga umuryango Trump Organization anawubera Visi-Perezida.

Gusa nubwo Trump yavugaga ko abanye neza n’umugore we muri icyo gihe, yamucaga inyuma, agashudika n’umunyamideli Marla Maples dore ko yari akiri muto, Ivana Trump amurusha imyaka 14.

Ibintu byaje gukomera mu 1990 ubwo aba bagore bombi bahuriraga mu mujyi wa Aspen gukina imikino ya Ski. Bose Trump yari yabasohokanye ariko akora ibishoboka byose ngo ntibaze guhura.

Aba bagore baratonganye, Trump ashaka kubacika gusa Ivana aramukurikira akomeza kumutonganya. Byaje kurangira mu 1991, Trump yatse gatanya, atandukana na Ivana, ahita yishumbusha ikizungerezi Marla Maples. Mu myaka yakurikiyeho, Maples yakomeje gusaba imbabazi Ivana, ariko undi amubera ibamba akomeza kumutaranga mu binyamakuru.

Trump na Marla Maples babyaye umwana, Tiffany Ariana Trump mu 1993. Gusa nawe baje gushwana muri Gicurasi 1997 batana ku mugaragaro mu 1999.

Hagati aho Trump yari yatangiye gutereta umunyamideli, Melania Knauss ukomoka mu gihugu cya Slovenia, baza gusezerana mu 2005, mu bukwe bwari buhenze dore ko umugeni yari yambaye ikanzu ya miliyoni 200 z’amadorali.

Baje kubyarana umwana Barron William Trump mu 2006. Mu mwaka ushize, Donald Trump yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihesha Melania amahirwe yo kuba “First Lady” wa mbere w’umwimukira.

Uretse Donald Trump undi muperezida wa Amerika watandukanye n’umugore ni Ronald Reagan wayoboye hagati ya 1981 na 1989.

Ivana niwe washakanye na Trump bwa mbere
Nyuma ya Ivana, Trump yishumbushije Marla Maples babyaye umwana, Tiffany Ariana Trump mu 1993
Melania Trump ni umugore wa Gatatu wa Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza