USA: Perezida Trump yatangaje ibihe bidasanzwe mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihugu cye kiri mu bihe bidasanzwe mu by’ikoranabuhanga hagamijwe kurinda ikoranabuhanga ry’icyo gihugu abakeba baturutse mu mahanga.

Trump yasinye itegeko ribuza sosiyete zo muri Amerika gukoresha ikoranabuhanga ry’Ibigo by’itumanaho byo mu mahanga bikekwaho kubangamira umutekano w’igihugu.

Nubwo nta sosiyete yihariye iryo tangazo ryavuze, birashoboka cyane ko rireba sosiyete y’ikoranabuhanga yo mu Bushinwa, Huawei nkuko BBC yabitangaje.

Huawei yatangaje ko kuyibuza gukorera muri Amerika bizagira ingaruka mbi ku banyamerika na sosiyete zaho.

Hashize igihe ibihugu bitandukanye bigaragaje impungenge ko Huawei yaba ikoreshwa na Leta y’u Bushinwa mu bikorwa by’ubutasi, gusa iyo sosiyete yabihakanye yivuye inyuma.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zishishikariza ibihugu by’inshuti gukumira ikoreshwa rya internet yo mu bwoko bwa 5G ikwirakwizwa na Huawei.

Ikigo cya Leta gishinzwe ubucuruzi muri Amerika, cyashyize Huawei ku rutonde rwa sosiyete zitemerewe kuvana ikoranabuhanga runaka mu bigo by’itumanaho muri Amerika itabanje kubyemerwa na Leta.

Mu itangazo Huawei yasohoye, yavuze ko ibyo ikora nta na hamwe bibangamiye umutekano w’ibihugu runaka kandi ko idakoreshwa na Leta y’u Bushinwa.

Yagize iti “Kubuza Huawei gukorera ubucuruzi muri Amerika ntabwo ari byo bizatuma Amerika itekana cyangwa irushaho gukomera, ahubwo izakomeza kumanura urwego rw’Amerika, biyihende isigare inyuma mu iterambere rya internet ya 5G kandi bihungabanye inyungu za sosiyete zo muri Amerika.”

Ibi bibaye mu gihe u Bushinwa na Amerika bikiri mu ntambara y’ubucuruzi, aho ibicuruzwa bivuye mu gihugu kimwe bijya mu kindi byongerewe imisoro ku rwego ruhanitse.

Huawei irakataje mu gukora ibikoresho bikwirakwiza internet yihuta cyane yo mu bwoko bwa 5G. Ubwo bwoko bwa Internet biteganyijwe ko buzamurikwa neza umwaka utaha.

Trump uri mu ntambara y'ubucuruzi n'u Bushinwa, yatangaje ibihe bidasanzwe mu by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza