USA: Perezida w’umutwe w’Abadepite ngo arambiwe Perezida Trump

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Kamena 2019 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Umutwe w’abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi yavuze ko arambiwe Perezida Donald Trump ku buryo atakifuza no kumuvugaho.

Hashize iminsi hari umwuka utari mwiza hagati ya Pelosi na Trump nyuma y’uko bivuzwe ko Pelosi yaba yarabwiye abadepite bagenzi be bo mu ishyaka ry’aba- démocrates, ko yifuza ko Trump ajya muri gereza.

Trump mu kiganiro yagiranye na Fox News mu cyumweru gishize, yahise yibasira Pelosi, amwita umuntu “mubi, uhora ashaka kwihorera kandi uteye ubwoba”.

Mu kiganiro yagiranye na CNN, Pelosi yavuze ko atagishaka kuvuga kuri Trump.

Ati “Ndumva naramuhaze. Nta nubwo mba numva nshaka kumuvugaho.”

Yakomeje agira ati “Bingera ahantu iyo anyibasiye ariko reka twoye kubitindaho kuko nicyo yatsindiye.”

Abajijwe niba koko yarabwiye bagenzi be ko yumva Trump yajya muri gereza, Pelosi yavuze ko ibyavugiwe mu muhezo na bagenzi be bitajya bijya hanze.

Ati “Iyo twagiranye ibiganiro mu muhezo biguma aho. Ese koko abantu baba batekereza ko hari ibyaha Perezida yakoze byatuma yeguzwa? Yego. Bikomeye ku ruhe rwego? Byaba se byamufungisha? Benshi niko babitekereza.”

Pelosi yavuze ko ubushobozi bwo kweguza Trump bugihari ariko yirinda kuvuga niba aba- democrats bafite icyo gitekerezo.

CNN yatangaje ko hari abadepite b’aba- democrats, bagera kuri 60 bashyigikiye ko hatangizwa ingingo yo kweguza Trump ariko ko aba- démocrates bose batabyumva kimwe.

Pelosi yagiye yirinda gutangiza iyo ngingo yeguza Trump, nubwo benshi mu ba- démocrates babaga babimusaba.

Yavuze ko muri raporo ya Robert Mueller yavuye ko mu ipererezwa ryakozwe ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika, hagaragaramo kubangamira ubutabera, gusa ntavuga niba bazabyifashisha beguza Trump.

Kuva yajya ku butegetsi mu 2016, Trump ntiyigeze avuga rumwe n’aba- démocrates kuko abashinja kubangamira imigambi ye bitwaje ko yabatsinze mu buryo butunguranye.

Pelosi ngo arambiwe Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza