USA: Abashinjacyaha 46 bashyizweho na Obama basabwe kwegura byihuse

Yanditswe na Jean Luc K. Mugisha
Kuya 11 Werurwe 2017 saa 11:58
Yasuwe :
0 1

Ubuyobozi bwa Donald Trump bwakoze amavugurura muri Ministeri y’ubutabera y’iki gihugu busaba abashinjacyaha 46 bashyizweho na Barack Obama kwegura mu mirimo.

Kuri urwo rutonde rw’abagomba kuvanwa mu kazi, harimo umushinjacyaha muri leta ya Manhattan, Preet Bharara, wabonanye na Perezida Trump mbere y’uko atangira kuyobora iki gihugu anamusezeranya kuguma ku mwanya we.

Umuvugizi w’iyi Ministeri y’ubutabera, Sarah Isgur Flores, yahamije ko intumwa nkuru ya leta muri iki gihugu, Jeff Sessions yasabye abashinjacyaha 46 basigaye bashyizweho na (Obama) gutanga ubwegure bwabo mu rwego rwo gukora impinduka zimwe hose Nkuko ikinyamakuru La Presse kibitangaza.

Nyuma yo kubitangaza, undi muvugizi w’iyi minisiteri, Peter Carr yahamije ko Trump yanze ubwegure bw’abantu babiri, barimo uwungirije intumwa nkuru ya leta by’agateganyo, Dana Boente na Rod Rosenstein ugomba kumusimbura kuri uyu mwanya.

Ni ibisanzwe ko umukuru w’igihugu asaba bamwe mu bayobozi kwegura, ariko ikidasanzwe ni umubare w’abashinjacyaha bireba n’uko byakozwe mu buryo bwihuse nk’uko bitangazwa.

Umuyobozi w’aba-democrate muri Sena y’iki gihugu, Chuck Schumer, ku rukuta rwa Facebook yagaragaje ko yatunguwe n’iyeguzwa ry’abo bashinjacyaha hatabanje gushyirwaho abasimbura cyangwa ngo amazina yabo amenyekane. Schumer yavuze ko iki cyemezo gisa n’igihagaritse amadosiye n’iperereza byakorwaga, kandi ko habayeho ihungabana mu butabera.

Jeff Sessions yasabye ko abashinjacyaha 46 bari barashyizweho na Obama begura/Ifoto: Getty images

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza