USA: Trump yavuguruje Obama ashyiraho itegeko rinaniza abashaka kuboneza urubyaro

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho itegeko ry’uko abakoresha batongera kwishyurira ubwishingizi abagore n’abakobwa bashaka kuboneza urubyaro mu gihe baba mu madini atabyemera cyangwa imyumvire yabo ibibabuza.

Ubwo Trump yiyamamazaga, yari yasezeranyije abakirisitu cyane cyane abagaturika badashyigikiye kuboneza urubyaro bikozwe n’abaganga, ko azavanaho gahunda ya Obamacare, akananiza abagore n’abakobwa bakunda kujya kwa muganga baka ibinini, kwiteza inshinge kugira ngo batabyara.

Abagore miliyoni 55 babonezaga urubyaro ku buntu kubera itegeko ryashyizweho na Obama. Ariko amadini n’imiryango iyashingiyeho yagiye agaragaza ko rihabanye n’imyemerere, nubwo harimo ingingo iyemerera kutaryubahiriza igihe bibaye ngombwa.

Ishami rya Amerika rishinzwe Ubuzima, HHS, ryatangaje ko iryo tegeko riri muri Obamacare rigomba kuvaho kuko buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho yubahiriza imyemerere y’iyobokamana nk’uko BBC ibitangaza.

Amashyirahamwe aharanira ukwishyira ukizana n’uburenganzira bw’abagore abiri yamaze gutangaza ko azajyana leta mu nkiko kubera iryo tegeko.

Ubuyobozi bwa Trump bwashimangiye ko icya mbere cyatumye iryo tegeko rishyirwaho ari uko hari ubushakashatsi buherutse gukorwa bwavuze ko kuboneza urubyaro byongera ubusambanyi n’indi myitwarire ishingiye ku gitsina idahwitse.

Ibi ariko ntibyanyuze abarwanya Trump bibukije ko uretse gutwita inda zitateganyijwe, kuboneza urubyaro ari n’umuti w’indwara zimwe na zimwe zifata imyanya ndangagitsina.

Hari bamwe mu bakomeye batangiye gukangurira abagore kuzigaragambya bamagana iri tegeko, kuko ribapfobya, ariko ku rundi ruhande abanyamadini n’abadakunda impinduka bashimiye Trump ko yuzuje ibyo yabasezeranyije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza