USA: Trump yirukanye umuyobozi wa FBI

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2017 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza (FBI), James Comey, bitewe n’ibyo aherutse gutangaza ku iperereza yakoze ryerekeye no kuba Hillary Clinton bahoze bahanganye mu matora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo 2016 yaba yarakoresheje Email ye bwite mu kazi ubwo yari akiri umunyamabanga wa leta hagati ya 2009 na 2013.

CNN itangaza ko ibaruwa yirukana Comey ku mirimo, yasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, ku wa Kabiri, tariki 9 Gicurasi, Trump avuga ko uyu mugabo akuwe mu mirimo ndetse icyemezo kigahita gishyirwa mu bikorwa, ashimangira ko Comey adafite ubushobozi bwo kuyobora urwo rwego.

Abo mu ishyaka ry’aba-Democrate bashimangira ko iyirukanwa rya Comey rifitanye isano n’uruhare rw’u Burusiya mu matora yabaye muri iki gihugu ruri rugorwaho iperereza, aho byavuzwe ko bwagize uruhare mu gutsinda kwa Trump.

Ikibazo cy’uko Clinton yakoresheje konti ye ’Email’ mu kazi ka leta, cyakomeje gukururuka no mu gihe kwiyamamaza, ndetse FBI yabikurikiranaga iza kuvuga ko ihagaritse ibyo gukurikirana Clinton. Hasigaye iminsi mike ngo amatora abe, uru rwego rwongeye gutangaza ko rwongeye gukora iperereza kuri iki gikorwa ibyo bamwe bemeza ko ari byo byatumye Clinton atsindwa amatora.

Uku kwirukanwa kuje gukurikira amakuru yavuze ko Comey ubwo aheruka mu Nteko Ishinga Amategeko y’Iki gihugu mu cyumweru gishize, yatanze amakuru atari yo ku bijyanye n’ikibazo cya Hillary Clinton yakozeho iperereza. Yabwiye Abasenateri ko uwari inshuti ya hafi ya Clinton, Huma Abedin, yoherereje ubutumwa bwinshi uwari umugabo we Anthony Weiner harimo n’ubwarimo amakuru y’ibanga.

FBI yo yantangaje kuri uyu wa Kabiri ko Abedin yohereje ubutumwa bubiri gusa burimo amakuru y’ibanga.

James Comey yari amaze imyaka ine ayoboye uru rwego muri manda y’imyaka 10 yari yaratorewe. Uyu mugabo yamenye ibyo kwirukanwa kwe abibonye mu makuru kuri televiziyo, ubwo yatangaga ikiganiro i Los Angeles, maze araseka cyane atekereza ko atari byo.

Trump yatangaje ko agiye guhita ashaka umusimbura wa Comey ku buyobozi bwa FBI, kuri ubu yabaye asimbuwe na Andrew McCabe wari umwungirije.

James Comey yirukanywe ku buyobozi bwa FBI/ Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza