USA: Umugabo witwaje intwaro yagabye igitero ku kinyamakuru yica batanu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Kamena 2018 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwaje intwaro yagabye igitero ku biro by’ikinyamakuru gikorera mu Mujyi wa Maryland yica abakozi bacyo batanu, abandi barakomereka ku wa 28 Kamena 2018.

Umukozi w’iki kinyamakuru cyitwa The Capital Gazette, yavuze ko uyu mugabo yari afite imbunda na gerenade, araza anyujije mu kirahuri cy’urugi rw’icyumba abanyamakuru batunganyirizamo amakuru.

Polisi yo mu gace yavuze ko uyu mugabo yari yateguye iki gitero.

CNN yatangaje ko uyu mugabo wagabye iki gitero yitwa Jarrod Ramos kuri ubu akaba yafashwe na Polisi.

Polisi ntabwo iremeza impamvu yateye uyu mugabo kugaba igitero ariko bivugwa ko muri 2012 yareze mu rukiko iki kinyamakuru agishinja kumusebya ariko ngo ikirego cye giteshwa agaciro

Ibi bije nyuma y’uko mu minsi ishize hari irindi tsinda ry’abantu ryakoresheje imbuga nkoranyambaga rivuga ko rizagirira nabi abakozi b’iki kinyamakuru.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Anne Arundel, William Krampf, yavuze ko uyu mugabo yamaze kurasa mu cyumba abanyamakuru bakoreragamo, yinjiramo kureba niba ntawe ugihumeka.

Umuyobozi w’aka gace yavuze ko uyu mwiyahuzi yamaze gukora ibi akihisha munsi y’intebe ari naho Polisi yahise imusanga.

Batanu bishwe muri iki gitero barimo Wendi Winters w’imyaka 65 wari Umunyamakuru; Rebecca Smith w’imyaka 34 wari ushinzwe amasoko; Robert Hiaasen w’imyaka 29 wari Umwanditsi; Gerald Fischman w’imyaka 61 wari Umwanditsi w’Ubwanditsi bw’ikinyamakuru na John McNamara w’imyaka 56 wari Umunyamakuru akaba n’Umwanditsi.

Iki gitero cyagabwe ku banyamakuru cyakoze benshi ku mutima barimo abifashishije imbuga nkoranyambaga bihanganisha abakiguyemo. Perezida Trump we ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yihanganishije imiryango y’ababuze ababo kandi arakomeza kubasengera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza