USA: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima yeguye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubuzima, Tom Price, yeguye ku mirimo ye nyuma yaho ashinjwe gukoresha indege zihenze mu kazi ka leta.

Uyu mugabo yari umwe mu bagize Guverinoma ya Amerika kuko umwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri iki gihugu ni nk’uwa Minisitiri mu Rwanda.

Ukwegura kwe kuje nyuma yaho mu minsi ishize yasabye imbabazi bikurikiye ingendo 26 z’indege yakoze uhereye muri Gicurasi zigatwara amadolari ya Amerika ibihumbi 400 asaga miliyoni 330 Frw.

Muri Guverinoma ya Amerika, abayobozi bose usibye abafite aho bahuriye n’ibibazo by’umutekano w’igihugu, nta n’umwe wemerewe gufata indege ya wenyine agiye mu kazi ahubwo batega iza rusange bagiye mu kazi.

Abandi bayoboziz batatu muri Guverinoma ya Trump bari kugenzurwa kubera gukoresha indege za bonyine kandi zihenze mu gihe bagiye mu ngendo z’akazi.

Itangazo rya White House rivuga ko Trump yemeye ubwegure bwa Price kandi ko yagennye Don J Wright nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima w’agateganyo. Wright yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ubuzima.

Price yahise aca agahigo ko kuba ariwe Munyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima weguye amaze igihe gito kurusha abandi, iminsi 231 gusa.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubuzima, Tom Price, yeguye ku mirimo ye nyuma yaho ashinjwe gukoresha indege zihenze mu kazi ka leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza