USA: Umusore w’umunyarwanda yishwe arashwe na mugenzi we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umusore w’umunyarwanda witwa Mpirwa Dieuveut wari mu kigero cy’imyaka 20 yishwe arashwe na mugenzi we w’imyaka 24 witwa Noah Kanyizere.

Polisi yo mu Mujyi wa Wichita muri Leta ya Kansas yatangaje ko ku wa Gatanu ahagana saa kumi n’iminota 20, humvikanye urusaku rw’amasasu mu gace ka South Parkwood Lane. Abapolisi bahise bahagera basanga Dieuvent Mpirwa yishwe n’isasu.

Icyo gihe iperereza ryahise ritangira ndetse Noah Kanyizere aza gutabwa muri yombi akekwaho ubwicanyi.

Capt. Brent Allred yatangaje ko aba basore bombi bagiranye amakimbirane hanze y’urugo hanyuma Kanyizere agakuramo imbunda akarasa Mpirwa. Yavuze ko bisa n’aho aba basore bombi bari basanzwe baziranye.

Amakuru yizewe IGIHE yahawe n’abantu ba hafi bo mu muryango wa nyakwigendera, ni uko Kanyizere yakundaga kujya mu rugo rwabo agiye kureba Mpirwa, ndetse ko mbere y’uriya munsi yagiyeyo inshuro ebyiri atahamusanga.

Kuri uwo wa gatanu ngo Kanyizere yagiye mu rugo rwabo asanga Mpirwa arahari, baraganira nyuma baza guhaguruka bajya kuganirira hanze, mu mwanya muto baza kumva amasasu barebye basanga umwana wabo yapfuye.

Abo mu muryango ngo ntibahise batekereza ko ari Kanyizere umwishe kuko ari umunyarwanda w’umuturanyi wabo. Amakuru baje kuyamenya ari uko umubyeyi wa Kanyizere yatawe muri yombi, akaza gufungurwa umwana we amaze gufatwa.

Uyu mubyeyi niwe ngo wagiye ku babyeyi ba Mpirwa abasaba imbabazi, ababwira ko Polisi yamubwiye ko umuhungu we ariwe wishe Mpirwa.

Mpirwa Dieuveut yarashwe na mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza