USA: Uwitwaje intwaro yarashe mu gitaramo yica abarenga 50, abandi benshi barakomereka

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwaje intwaro yishe abantu babarirwa muri 20 bari mu gitarmo, anakomeretsa abagera muri 200 i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ukwakira 2017.

Nk’uko BBC yabitangaje uwo muntu yari ahagaze mu igorofa ya 32 muri hoteli Mandalay Bay arasa mu kivunge cy’abitabiriye iserukiramuco ry’umuziki w’injyana ya "Country" rizwi nka Route 9.

Abari muri ibyo birori bagera mu 30,000 bari bateze amatwi umuririmbyi Jason Aldean, bumva amasasu bahita bakwira imishwaro.

Polisi yatangaje ko uwo muntu asanzwe atuye muri ako gace, yashatse guhunga araraswa nawe arapfa.

Abantu amagana bahise bakwira imishwaro, bamwe muri bo bafata amashusho yumvikanagamo urusaku rw’abataka ruvanze n’urw’imbunda.

Ubuyobozi bwa polisi ya Las Vegas bwatangeje ko uwagabye icyo gitero yabikoze wenyine ariko ko iperereza rirakomeje.

Umuvugizi w’ibitaro byo muri ako gace yemeje ko 14 mu bakomeretse bemerewe nabi cyane. Kuri ubu amahoteli na za Restaurants z’i Las Vegas zafunze, abaturage basabwe kuguma mu ngo.

Ubuyobozi bwa polisi ya Las Vegas buvuga ko uwagabye icyo gitero yabikoze wenyine, ariko ko iperereza rigikomeje.

Ubu harashakishwa umugore witwa Marilou Danley batekereza ko afite amakuru y’ingenzi yabafasha mu iperereza.

Daily Mail ivuga ko bikekwa ko we n’uwarashe babanaga mu nzu imwe ariko ntibiramenyekana niba babanaga nk’umugabo n’umugore.

Polisi kandi irashakisha imodoka ivuga ko zari iz’uwo mwicanyi imwe yo mu bwoko bwa Hyundai Tucson n’iya Chrysler Pacfica.

Babiri mu bapolisi bahanganye n’uwo murashi bakomeretse bajyanwa mu bitaro, umwe arembye cyane. Abandi bapolisi babiri batari mu kazi bivugwa ko bari muri 20 babapfiriye mu birori.

Abatangabuhamya bavuga ko mu minota 45 mbere y’uko icyo gitero kiba haje umugore ari kumwe n’umugabo agasakuza ababwira ko bose bagiye gupfa, ateza umutekano muke abashinzwe umutekano bakamusohora.

Uwitwa Breanna Hendricks yagize ati “ Hari umugore waje atwiruka inyuma atangira gukina n’imisatsi y’abantu nk’uwasaze aratubwira ngo tugiye gupfa. Ngo batugose tugiye gupfa.”

Si ubwa mbere muri USA umurashi yica abantu muri uyu mwaka. Ku ya 18 Mata 2017, uwitwa Kori Ali Muhammad yarashe abantu batatu arabica ahitwa Fresno muri Leta ya California.

Muri Kamena 2017, Oma Mateen warindaga umutekano yishe abantu 49 akomeretsa abandi 58 mu gitero cy’iterabwoba yagabye ku kabyiniro k’abatinganyi i Orlando muri Leta ya Florida.

Ababarirwa muri 20 bitabye Imana, abandi benshi barakomereka bajyanwa mu bitaro
Abari mu iserukiramuco bagerageza guhunga amasasu
Polisi mu guhangana n'uwagabye igitero
Polisi yageragezaga kubwira abantu guca bugufi mu guhunga amasasu yaraswaga
Iserukiramuco ryarimo abantu babarirwa mu bihumbi 30
Uwitwaje intwaro yarashe ku rubyiniro hariho umuhanzi witwa Jason Aldean

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza