USA yahagarikiye Kenya inkunga ya miliyoni 21 $ yashyiraga mu buzima

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 Gicurasi 2017 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zahagaritse inkunga ya miliyoni 21 z’amadolari yashyiraga muri Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, kubera ibirego bya ruswa n’imicungire mibi y’umutungo.

Ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga rya USA ryatangaje ko iyo nkunga yahagaritswe ari nke ku yo Amerika ishyira mu buzima, irenga miliyoni 650 $.

Mu itangazo USAID yasohoye, rivuga ko guhagarika iyo nkunga ari ukugira ngo inkunga ikoreshwe neza icyo yagenewe, no kurinda imisoro itangwa n’Abanyamerika.

Ariko yijeje ko ihagarikwa ry’iyo nkunga bitazabangamira kuramira ubuzima bw’abivuza.

Yashimangiye ko izakorana na Ministeri y’Ubuzima mu kuzamura imicungire myiza y’umutungo, byagerwaho inkunga ikongera igatangwa neza.

Itangazo rya USAID ryasobanuye ko inkunga yahagaritswe ari iyakoraga mu bijyanye n’imishahara, n’ibindi bigenerwa abakozi.

Nk’uko Daily Nation yabitangaje, Ambasaderi wa USA muri Kenya, Bob Godec, yavuze ko guhagarika iyo nkunga nta cyo bizakora ku matora ateganyijwe muri Kanama, kandi ko bitavuze ko umubano w’ibihugu byombi urimo agatotsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza