USA yarangije ibiganiro byo kugabanya miliyoni 285 $ ku ngengo y’imari ya Loni

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zamaze kuganira uburyo bwo kugabanya ingengo y’imari zageneraga Umuryango w’Abibumbye.

Ambasaderi wa USA muri Loni, Nikki Haley, ku Cyumweru yatangaje ko ingengo y’imari y’uyu muryango mu 2018/2019, izagabanukaho miliyoni 285 z’amadolari ya Amerika.

Nk’uko ABC News yabitangaje, Amb. Nikki yasobanuye ko azagabanuka ari ayatangwaga mu gushyigikira ibikorwa runaka no mu miyoborere y’Umuryango w’Abibumbye. Itangazo ntabwo rigaragaza neza ingango y’ingengo y’imari cyangwa ngo rigaragaze ingaruka kuyigabanya bizagira ku musanzu wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Nikki Haley yavuze ko ‘gukoresha nabi no gusesagura kwa Loni kuzwi neza, kandi atazatuma umutungo w’Abanyamerika ukomeza gukoreshwa gutyo.

Yongeyeho ko Ambasade ya USA muri Loni yanyuzwe n’ibyavuye mu biganiro ku ngengo y’imari ariko ikazakomeza gushaka ubundi buryo bwatuma uyu muryango ukora neza, ari nako irengera inyungu zayo.

Imwe mu ntego y’ubutegetsi bwa Trump ni ukugabanya umusanzu wa USA muri Loni. Ubusanzwe yatangaga 22% by’ingengo y’imari yose y’uyu muryango, ni ukuvuga miliyari 3.3 z’amadolari. Mu 2017, Miliyari 7.8 $ zakoreshejwe mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Ambasaderi wa USA muri Loni, Nikki Haley

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza