USA yateye utwatsi ICC ishaka gukora iperereza ku basirikare bayo

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zangiye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gutangira iperereza ku basirikare bayo bakekwaho ibyaha by’intambara bakoreye muri Afghanistan.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umushinjacyaha mukuru muri ICC, Fatou Bensouda yavuze ko agiye gusaba abacamanza b’urwo rukiko uburenganzira bwo gufungura dosiye ku byaha bikekwa ku basirikare ba USA mu ntambara n’imitwe y’intagondwa muri Afghanistan.

Iperereza kuri iyo dosiye riramutse ribaye nibwo bwa mbere abasirikare ba USA baba bakurikiranwe n’urwo rukiko rukunze kuvugwaho gukurikirana abo mu bihugu bidakomeye gusa.

Bensouda ashinja ibyaha by’intambara impande zose zari zihanganye mu ntambara yo muri Afghanistan.

Ati “Ibyo byaha byakozwe n’abasirikare ba Amerika, Ikigo cy’Ubutasi CIA, Abatalibani n’abo bari bafatanyije n’ingabo za Afghanistan.”

Radiyo VOA ivuga ko intumwa yungirije ya Amerika muri Loni, Michele Sison, kuri uyu wa Gatatu yabwiye Akanama k’Umutekano ko iperereza ICC ishaka gukora ritagamije amahoro n’ubutabera muri Afghanistan.

Yongeyeho ko Amerika ishyize imbere ubutabera mpuzamahanga kandi ko nayo ifite urwego rw’ubutabera bwigenga kandi bwa mbere bukomeye ku Isi.

ICC ivuga ko mu isuzuma ribanziriza iperereza byagaragaye ko Abatalibani, Leta ya Afghanistan n’ingabo za USA zaba zarishe abaturage zigafunga kandi zikica abantu bakekwaho ibyaha bataburanishijwe.

Nubwo USA itari umunyamuryango wa ICC, Bensouda ashaka gukurikirana abasirikare bayo kuko ibyaha baregwa byakorewe mu gihugu gisanzwe ari umunyamuryango kandi ubucamanza bw’urwo rukiko bufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakorewe ku butaka bw’igihugu bakorana hatitawe ku bwenegihugu bw’uwabikoze.

Umushinjacyaha mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, imbere y'Akanama k'umutekano ka Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza