Uwari Minisitiri w’Intebe wa Thailand yasabye ubuhungiro mu Bwongereza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Yingluck Shinawatra, amakuru avuga ko yamaze kugera i Londres mu Bwongereza asaba ubuhungiro bwa politiki, mu gihe ashakishwa n’ubutabera mu gihugu cye.

CNN yatangaje ko amakuru aturuka mu ishyaka rye Pheu Thai, ahamya ko Yingluck yavuye i Dubai aho yabanje guhungira akerekeza i Londres mu byumweru bibiri bishize. Gusa inzego z’abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu zanze kugira icyo zibivugaho.

Kuwa Gatatu nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwa Thailand rwakatiye Yingluck wegujwe mu 2014 gufungwa imyaka itanu kubera amakosa yahamijwe muri porogaramu y’ubuhinzi bw’umuceri, igihingwa gihambaye muri Thailand.

Ni gahunda yakoresheje yiyamamaza mu 2011 avuga ko igamije kurwanya ubukene mu byaro, aho leta yaguraga umuceli w’abahinzi hafi inshuro ebyiri z’igiciro kiri ku isoko. Abamunenga bavuga ko byari ugutakaza amafaranga y’igihugu mu kunezeza abamutoye, biza kugira ingaruka ku musaruro w’umuceli Thailand yoherezaga mu mahanga ku buryo leta ivuga ko yayihombeje nibura miliyari $8.

Uyu mugore w’imyaka 50 yakoze amateka mu 2011 ubwo yatorerwaga kuba Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’umugore wa Thailand, ashyigikiwe bihambaye. Gusa hari n’impungenge ko nubwo yari afite impamyabumenyi mu bya politiki, yari atariyamamariza umwanya utorerwa cyangwa ngo agire izindi nshingano muri guverinoma.

Yaje gutangira kunengwa imiyoborere, kugeza ubwo mu 2014 yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare kandi abuzwa gusohoka mu gihugu, mu 2015 urubanza rwe rutangira mu nkiko ashinjwa gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko.

Abamunenga icyo gihe bashimangiraga ko nta bunararibonye afite muri politiki, ahubwo yasunitswe n’uko ari mushiki w’umuherwe Thaksin Shinawatra, nawe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Thailand akaza guhirikwa n’igisirikare mu 2006 ashinjwa ibyaha bya ruswa, ubu ari mu buhungiro i Dubai.

Ubwo urubanza rwatangiraga, Yingluck yari yasabye ko yaburana ari hanze, atanga ingwate ya $900,000 ariko iza gufatirwa ubwo mu kwezi gushize bamutegerezaga mu rukiko bakamuheba bivugwa ko arwaye, ariko bitahurwa ko yasohotse mu gihugu mu buryo bw’amayobera.

Minisitiri w’Intebe wa Thailand Prayut Chan-o-cha kuri uyu wa Kane yari yatangaje ko Yingluck ari i Dubai aho umuvandimwe we Takshin ari, ariko CNN yatangaje ko yahawe amakuru n’umwe mu ishyaka rye ko Yingluck yavuye i Dubai akerekeza i Londres.

Mu 2016 Yingluck yari yatangaje ko adatekereza guhunga, ahubwo azategereza urubanza rwe rukaburanishwa kugera ku musozo.

Yagize ati "Niteguye guhangana n’ikirego cyanjye. Amaso yose ubu anyerekeyeho. Mfite inshingano zo kubikomeza.” “Ndababwiza ukuri, ntabwo nigeze na rimwe ntekereza guhunga."

Yingluck Shinawatra yageze mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza