Venezuela: Abaturage baramukiye mu matora y’uzasimbura Hugo Chavez

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mata 2013 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru abaturage ba Venezuela bagera kuri miliyoni 19 bazindukiye mu matora y’ umukuru w’igihugu, hashakwa usimbura Hugo Chavez uherutse gupfa.
Uwayoboraga Venezuela by’agateganyo, Nicolas Maduro, ahanganye na Henrique Capriles wari Guverineri wa Leta ya Miranda.
Capriles watsinzwe amatora mu gihe Chavez yatorwaga mu Ukwakira 2012, yashinje Maduro kwica itegeko rigenga amatora, kuko yakomeje kwiyamamaza kuri televiziyo y’igihugu mu gihe amatora yari yatangiye.
BBC dukesha iyi (...)

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abakandida bose batububahirije itegeko ryo guhagarika kwiyamamaza mu gihe byari biteganyijwe kurangira ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Abaturage bagera kuri miliyoni 19 ni bo bari bateganyijwe ko bitabira amatora, bafata nk’ingirakamaro.

Aya matora yakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho hari mudasobwa imwe igenzura igikumwe cy’utora, indi ikagenzura ibiranga utora ikabika ijwi mu ibanga.

Gutora byatangiye i saa kumi n’ebyiri z’igitondo, biteganyijwe ko arangira nyuma y’amasaha 10, ibyayavuyemo bigatangazwa nyuma y’amasaha atatu amatora arangiye.

Hugo Chavez yapfuye tariki ya 05 Werurwe ahitanywe n’indwara ya kanseri mu gihe yari yatsindiye kuyobora indi manda y’imyaka mu matora yabaye muri Ukwakira 2012.

Abahanganye mu matora ya Perezida, Nicolas Maduro na Henrique Capriles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza