USA yashyizeho amabwiriza akarishye azagenderwaho mu kwemera abimukira

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House), kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ukwakira 2017, byashyizeho amabwiriza agomba kugenderwaho ngo abimukira bahabwaga uburenganzira bitewe n’uko bageze muri Amerika ari bato babugumane, arimo ko inzego bireba zemera gutera inkunga urukuta ruzubakwa ku mupaka no kubagenzura mu buryo bwihariye.

Ni urutonde rw’ibintu bigomba kuba biri mu mabwiriza azagenga abimukira bahabwaga uburenganzira bwo kwisanzura mu mashuri no gushaka akazi, bitewe n’uko bageze muri Amerika bakiri bato, muri gahunda izwi nka Daca (Deferred Action for Childhood Arrivals).

Yashyizweho n’ubuyobozi bwa Obama mu 2012 igamije kurengera abimukira bakiri bato badafite ibyangombwa bajyanwaga muri Amerika binyuranije n’amategeko ariko ari abana, biganjemo abakomoka muri Amerika y’Epfo, ngo badahita basubizwa iwabo. Yari imaze gufasha abagera ku 690,000.

Babashaga gusaba akazi n’amashuri, mu buryo abatarabyishimiye bavugaga ko biha uburenganzira burenze abimukira badakurikije amategeko.

Muri Nzeri 2017, Perezida Trump yakuyeho Daca, ariko abwira Inteko Ishinga Amategeko ko hari amezi atandatu mbere y’uko bikurikizwa, kugira ngo hashakwe uko abarebwaga n’uburyo bwavanweho bafatwaga nk’abanyendoto (dreamers) baba muri Amerika.

Ayo mabwiriza Perezida Trump yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko agaragaza ugushyiraho ingorane ku bana badaherekejwe ngo batoroherwa no kwinjira muri Amerika binyuranyije n’amategeko.

Nk’uko BBC yabitangaje, ayo mabwiriza arimo guhabwa amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka wa Mexico, guha akazi abakozi bashya bo ku mipaka bagera ku 10,000 n’abanyamategeko 1000 b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Harimo kandi guha akazi abacamanza 370 barebana n’ibibazo by’abinjira mu gihugu n’abashinjacyaha 300.

Muri ayo mabwiriza hanarimo ko abimukira babuzwa kuzana imiryango migari muri Amerika, ndetse hagakoreshwa ikoranabuhanga rya E-verify mu gukumira abatemewe n’amategeko babona imirimo mu bigo byo muri Amerika.

Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri White House, Marc Short, yagize ati “Ibi twibanzeho birakomeye cyane mu guhuza ingaruka ku mategeko n’ubukungu ku bimukira barebwa na Daca. Birebana n’isezerano perezida yatanze ryo gukaza amavugurura mu buryo abimukira binjira mu gihugu no gushyira imbere ibyifuzo by’abakozi b’Abanyamerika.”

Kugira ngo umuntu yemerwe muri Daca, uwabaga ari munsi y’imyaka 30 yatangaga muri Minisiteri y’Umutekano amakuru yose amwerekeyeho, akagenzurwa byimbitse na FBI ireba ko ntaho yigeze akurikiranwaho icyaha, niba yarize cyangwa yarasezerewe mu ngabo mu cyubahiro.

Igihe nta mpungenge zibayeho, ubutegetsi bwa Amerika bwajyaga bwemerera umuntu nk’uwo kwisanzura, ntarebwe n’amategeko yihariye areba abimukira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Gusa ibitekerezo bya Perezida Trump ku ngingo zashingirwaho mu itegeko rishya, byamaganiwe kure n’abo mu ishyaka ry’aba-Démocrates, bavuga ko ubutegetsi bwe ibyo bwakoze bitagamije gufasha aba bimukira ahubwo ari ukubakumira mu nzego zose.

Perezida Trump yakuyeho Daca muri Nzeri uyu mwaka, icyemezo kitavuzweho rumwe
Ibigo bitandukanye byatangiye kwamagana amabwiriza akarishye yashyizweho azagenderwaho mu kwemera abimukira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza