Amakuru aturuka mu gihugu cya Bangladesh aravuga ko abantu barenga 100 bahitanwe n’inkongi y’umuriro yadutse mu ruganda rukora imyenda ruherereye mu murwa mukuru Dhaka.
Urubuga rwa BBC dukesha iyi nkuru ruravuga ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyateye iyi mpanuka ikomeye yatumye benshi bitaba Imana ubwo bageragezaga gusimbuka bava mu nzu, na ho abandi bakaba bishwe n’umuro wafashe imyenda yari irimo.
Hagati aho inzego z’umutekano muri iki gihugu ziravuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’insinga z’amashanyarazi zahuye bityo biteza iki kibazo.
General Abu Nayeem Mohammad Shahidullah ushinzwe kurwanya ibyago mu mujyi wa Dhaka avuga ko mbere bari bazi ko iyi nkongi y’umuriro ishobora kuba yahitanye abantu 8 gusa ariko ngo nyuma baje gusanga abarenga 100 ari bo bahitanwe na yo.
Mohammad yakomeje atangariza ibiro ntaramakuru by’Abongereza Associated Press ko uyu muriro watangiriye ku nyubako yo hasi bityo ukomeza werekeza aho uru ruganda rukorera ariko agakomeza avuga ko kutagira uburyo bwihariye bwo kurwanya umuriro kuri iyi nzu, aribyo byatumye abantu benshi bitaba imana.
Amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko Leta yahise yohereza abasirikare benshi muri aka gace dore ko ngo hari abantu benshi baje gushaka ababo bitabye Imana aho ngo batanishimiye uburyo ubutabazi bwakozwemo.
Igihugu cya Bangladesh, kiri mu bihugu bifite inganda nyinshi zikora imyenda, abagera kuri miliyoni 2 bakora muri izo nganda ariko hakaba hanengwa uburyo impanuka z’imiriro zikunze kugaragara muri iki gihugu akenshi ziterwa ngo n’uko insinga z’umuriro ziba zarashyizwe nabi mu mazu nyamara Leta ugasanga idakora igenzura.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
|
U Bufaransa bwemeje ko ubukungu bwabwo bwifashe nabi
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |