Beyoncé ateje ibyago Perezida Obama

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 26 Mutarama 2013 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Inteko ishinga amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irasaba Perezida Barack Obama kwemera amahano yakozwe n’umuhanzi Beyonce mu kuririmba indirimbo yubahiriza ighugu itacurangwaga by’ako kanya (live), ibi bigatuma basaba Obama kwegura.
Senateri Rand Paul, ati “Kuba atarakoreshaga ijwi rye ry’umwimerere mu kuririmba indirimbo y’igihugu ni amahano. Inzira imwe yakoreshwa mu kwikura mu kimwaro ni uko Perezida Obama yakwegura aka kanya.”
The Independent dukesha iyi nkuru kivuga ko inkuru (...)

Inteko ishinga amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irasaba Perezida Barack Obama kwemera amahano yakozwe n’umuhanzi Beyonce mu kuririmba indirimbo yubahiriza ighugu itacurangwaga by’ako kanya (live), ibi bigatuma basaba Obama kwegura.

Senateri Rand Paul, ati “Kuba atarakoreshaga ijwi rye ry’umwimerere mu kuririmba indirimbo y’igihugu ni amahano. Inzira imwe yakoreshwa mu kwikura mu kimwaro ni uko Perezida Obama yakwegura aka kanya.”

Obama yari yegereye Beyoncé ubwo 'yaririmbaga'

The Independent dukesha iyi nkuru kivuga ko inkuru y’uko Beyonce yakoze amahano yabaye kimomo nyuma y’uko yibasiwe n’itangazamakuru, ibi ni byo senateri Paul akomerezaho, ati “Twibuke neza ko ibi byabaye kandi Perezida Obama ari kubireba.”

Umuryango wa Obama wari wishimiye uko 'yaririmbye'

Ubwo Obama yarahiriraga kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya kabiri, Beyonce ni we waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu yitwa "The Star Spangled Banner".

Beyoncé na Perezida Obama

Kugeza ubu ikibabaje abagize inteko ni uko ibiro by’umukuru wa Amerika bitagize icyo bitangaza ku kwegura basaba Perezida Obama.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza