Brazil: Abantu basaga 180 bahitanwe n’inkongi y’umuriro bari mu kabyiniro

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 27 Mutarama 2013 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Amakuru ava mu gihugu cya Brazil, aravuga ko abantu basaga 180 bahitanwe n’inkongi y’umuriro yadutse mu kabyiniro mu Mujyi wa Santa Maria.
Inzego z’umutekano muri uyu mujyi ziravuga ko ibi byago byabaye muri iri joro saa munani z’ijoro, aho abantu benshi bitabye Imana ubwo bageragezaga guhunga inkongi y’umuriro ishobora kuba yatewe n’umuriro watewe n’abanywi b’itabi wafashe insinga z’amashanyarazi.
Guido de Melo ushinzwe gukumira inkongi z’umuriro muri Brazil yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko (...)

Amakuru ava mu gihugu cya Brazil, aravuga ko abantu basaga 180 bahitanwe n’inkongi y’umuriro yadutse mu kabyiniro mu Mujyi wa Santa Maria.

Inzego z’umutekano muri uyu mujyi ziravuga ko ibi byago byabaye muri iri joro saa munani z’ijoro, aho abantu benshi bitabye Imana ubwo bageragezaga guhunga inkongi y’umuriro ishobora kuba yatewe n’umuriro watewe n’abanywi b’itabi wafashe insinga z’amashanyarazi.

Guido de Melo ushinzwe gukumira inkongi z’umuriro muri Brazil yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu barimo gukura imibiri y’abitabye Imana muri aka kabyiniro, kandi ngo umubare nyakuri w’abahasize ubuzima ukaba ushobora kwiyongera kuko ngo abenshi bari mu bitaro.

Umunyamakuru wa BBC uri aho ibi byago byabereye, yatangaje ko aka kabyiniro ubusanzwe gafite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi bibiri, ariko ngo ibigaragara ni uko barengaga.

CNN yo itangaza ko abitabye Imana bagera kuri 220 kandi ako kabyiniro gashobora kwakira abantu bari hagati ya 2000-3000.

Umujyi wa Santa Maria ngo uzwiho kugira za Kaminuza nyinshi, ndetse ukaba utuwe n’abantu barenga ibihumbi 250.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza