Britney Spears niwe muhanzikazi winjije akayabo muri  2012

Britney Spears niwe muhanzikazi winjije akayabo muri 2012


Yanditswe kuya 1-01-2013 - Saa 09:00' na Umurerwa Emma-Marie

Urutonde rw’abahanzikazi binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2012, umuhanzikazi Britney Spears niwe uza ku isonga, aje kuri uyu mwanya ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka ibiri gusa.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Forbes, aravuga ko Umuhanzikazi Britney Spears ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye uwa mbere mu mwaka 2010, akaba yongeye kuba uwa mbere muri uyu mwaka wa 2012, aho yibitseho akayabo ka miliyoni 58 z’amadorari ya Amerika.

Britney Spears w’imyaka 31 y’amavuko asimbuye kuri uyu mwanya umuhanzikazi Lady Gaga wanjije akayabo ka miliyoni 90 mu mwaka wa 2011.

Album ye yise Femme Fatale, ikaba ariyo imuhesheje aka kayabo ka madorari. Uyu muhanzikazi kandi yakoze ibitaramo bigera kuri 75 mu gihe cya mezi 12 gusa.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO