Buruseli ku isonga mu gukorerwamo n’abakozi b’iperereza benshi


Yanditswe kuya 26-10-2012 - Saa 08:53' na Karirima A. Ngarambe

Nk’uko Alain Winants, Umuyobozi mukuru wa serivisi y’ubutasi mu Bubiligi yabitangarije Abanyamakuru, ngo Umujyi wa Buruseri ni umwe mu mijyi ya mbere ku isi ukorerwamo na serivisi z’ubutasi nyinshi zo hirya no hino ku isi.

Ngo uyu mujyi ubamo abatasi bo mu biguhu byinshi byo isi kurusha uko bari barakwirakwijwe ku isi mu gihe cy’intambara y’ubutita (Guerre Froide).

Winants yakomeje avuga ko impamvu ari uko Buruseli ari umujyi ukorerwamo n’imiryango mpuzamahanga myinshi ikomeye nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Union Européenne) na OTAN (Organisation du Traité de l’Atlantique Nord).

Yagize ati "Usanga ubutasi bw’Abarusiya n’Abashinwa ntaho butandukaniye n’ubwo bakoraga mu gihe cy’intambara y’ubutita."

Winants avuga ko umujyi wa Buruseli uri hagati ukagira n’abawukoreramo benshi bashinzwe ububanyi n’amahanga bakorera muri iyo miryango mpuzamahanga n’abahagarariye ibihugu byabo.

Alain Winants asanga ko kuri we abakozi bakuru b’iperereza bafata Buruseli nk’ikibuga bagomba gukiniramo bakidagadura, ngo batahakoreye nta handi babona amakuru ahagije baba bifuza.

IBITEKEREZO
Ariko ntimwiyemera ? Ni uko nyine udahagariye Abanyarwanda bose. Nk'iyo uvuga ngo Ububirigi bwamaze amezi atanu butagira Gouvernement, ugahera aho ugaragaza ko nta cyo buri cyo, aho iwanyu hashize n'iminsi itanu, igihugu nticyasibangana ? Ariko wagezeyo koko ?
Musubize29.10.2012 saa 07:54
Matsiko
Wowe uvuga ba maneko mu Rwanda, niba ubikanga ni uko hari icyo wikeka. Bashinzwe umutekanao. Be correct and they won't hurt you. Ikindi hari n'abo ukeka kuba ba maneko atari na bo. Thanks !
Musubize27.10.2012 saa 08:27
Jean
Ibibazo tugifite uyu munsi mu Rwanda nuko twakolonijwe n'ububiligi-a stupid country which spent more that 5 months without a prime minister. Iyo banareka abadage bakatoyuobora kuk0 wenda ibintu byari kuba bisa ukundi. Utuzu twabo ni duto, uduhanda same thing and more and more ! Hari umunyamerica twaganiriye arambwira ngo these are the worst people he has never seen
Musubize26.10.2012 saa 19:57
Baingana Michel
Yewe mureke abanyarwanda tujye dusebya ibyo twigejejeho, wowe usebya u bubirigi ngo utuzu duto n'uduhanda duto, biragaragara ko niba utaranajyayo, nta n'amakuru yaho uzi, n'agahugu gato ariko gafite système nziza niyo mpamvu haba beacoup des étrangers, icecekere kuko twe abarda ntabwo twapfa kubigezeho vuba aha, kuko twe nibyo tubona dutangiye gutera imbere twubaka amazu meza, imihanda nshaka kuvuga ko étape twe turiho bayigezeho muri 1884.
27.10.2012 saa 13:38
Manu
Havuge utwo ni uko utarahagera. Jye niho mba ndakumenyesha ko za autoroutes za Belgique arizo usanga zicanye (amatara) nta handi wapfa kubibona mu bihugu byegeranye nabwo. Ikindi Metro za Brussels zigera hose kandi zica munsi y'ubutaka, ibyo utabona mu bindi bihugu bituranye. Icyo utazi jya wicecekera ntugapfe kuvuga gusa. Kuba baratwiciye igihugu byo barabikoze, ariko ntibibabujije gutera imbere.
27.10.2012 saa 13:57
Kanamugire
Uyu uvuga ngo utuzu duto, ubwo ahumva mu binyamakuru gusa ntarahagera. Uzi ko Brussels ariho hari inzu ya 2 mu burebure mu Burayi bwose yitwa Tour du Midi, ikurikira iya mbere iba i Paris yitwa Tour de Montparnasse. Jya uvuga ibyo uzi, ibyo utazi ubanze ubaze !
28.10.2012 saa 09:32
Sangwa
Nyamara hari n'gihugu nzi gifite ba maneko benshi ku isi, kuko buri muturage ashinzwe kuneka undi n'iyo yaba ari umwana we cyangwa umubyeyi we. Fora icyo gihugu ari ikihe ?
Musubize26.10.2012 saa 12:45
Habumunsi
Rwanda
27.10.2012 saa 07:29
mugabo jean
Abo Batasi rero bari guteza akavuyo (chaos) i Bruxelles. Mu kanya numvise ku iradio ko hari umuntu wayoboraga imwe ma ma International Companies zikomeye bamaze kwicira (gunned down) asohotse muri restaurant mu mujyi wa Brussells mu kanya. Muzi n'Abanyarwanda bahohoterwa nta nkomyi. Si bwo Brussells ibaye Rio de Janeiro !!??
Musubize26.10.2012 saa 12:06
J
Jye mbona Buruseli yituriwe n'abanyamahanga gusa (abarabu, abirabura n'abandi baturuka muri Eastern Europe). Ugera Schaerbeek ugasanga ni abarabu gusa), wagera kuri Porte de namur, Ixelles (za Matonge) na Clemenceau ugasanga ni abirabura gusa. N'ubundi Belgique bazayihere abanyamahanga bayiyoborere.
Musubize26.10.2012 saa 10:30
Sangwa
Ng'aho da ! Rwesamugabo se abo babiligi uhera he uvuga ko badatera imbere bari mu bihugu bitatu byatekereje uyu muryango w'ibihugu by'i Burayi ? Urazi FED, urazi CEE na Benelux ? None ngo ngw'iki ? Uwavuga ibyo azi akareka no gusebanya ntacyo byamutwara rwose.
Musubize26.10.2012 saa 10:16
Julie Kaneza
Ubwo wasanga ari nuko abaturage baho (ababiligi) babaha amakuru kuko benshi bagira urugambo n'ivangura aho gukunda umurimo ; nubwo UE yahashyize umurwa mukuru wayo ngo irebe ko nabo batera imbere nk'ibindi bihugu baturanye usanga banga bakagirira ibindi bihugu ishyari.
Musubize26.10.2012 saa 09:40
rwesamugabo
ntukivange, uravugango ntibatera imbere ubigejejeho ?
26.10.2012 saa 10:05
mugabo jean
Nagirango nkumenyeshe ko Ububiligi buri mu bihugu bifite Economy iri stable ugereranyije n'ibindi bihugu byo mu Burayi bihora muri crisis. Ububiligi bufite social system iri strong ku buryo abashomeri bahembwa neza kandi abantu benshi niho baba bifuza gutura.
27.10.2012 saa 13:46
Kanamugire

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!