Buruseli : Ubuhamya ku rupfu rwa Willy Ishimwe Karimwabo watewe icyuma


Yanditswe kuya 30-12-2012 - Saa 09:13' na Karirima A. Ngarambe

Nyuma y’urupfu rwa Willy Ishimwe Kariwabo waterewe icyuma i Buruseli mu Bubiligi, havuzwe byinshi. Mu kumenya neza ukuri aho guherereye, IGIHE twegereye umwe mu nshuti za nyakwigendera wari kumwe na we, wakurikiranye ibyabaye byose, Ishimwe akanamupfira mu maso. Victor VIK-MC, atanga ubuhamya kuri ubwo bwicanyi.

Victor VIK-MC ni umwe mu bari kumwe na Willy Ishimwe Karimwabo ubwo yaterwaga icyuma. Yagize byinshi atangariza IGIHE kuri ayo mahano.

Ishimwe Karimwabo Willy

Uyu musore Victor VIK-MC yatangarije IGIHE ko we na Willy bari bagiye mu munsi mukuru w’amavuko w’umwe mu nshuti zabo ahitwa Mont d’Arts, mu mujyi wa Bruxelles rwagati, batashye baba ari bwo Ishimwe yasagariwe. Ati "Uwo mugoroba wagenze neza nta kibazo rwose, twisekera nta muntu uduteye ubwoba, uturimo muri uwo mugoroba wose, nyuma twajyanye na Ishimwe kuri butike (night shop) iri mu metero nk’icumi uvuye aho twari turi’

’Ni bwo Ishimwe yahuraga n’abasore babiri b’Abanyafurika, bavugana na we twe turi iruhande. Bavuganaga mu buryo bwitonze, nta mahane ngo tutumva umugambi mubisha wabo. Nyuma habayeho gushaka kwambura Ishimwe, ni bwo umwe avanyemo icyuma ngo amukange. Ibyo byamaze nk’iminota ibiri. Ni bwo twe abari kumwe na Ishimwe aho twari turi ku ruhande, tubonye bihindutse, dushaka kubegera ngo tumenye igiteye ayo mahane, ariko umusore wari kumwe n’umwicanyi aratubambira ; ni bwo ako kanya Ishimwe yatewe icyuma."

Victor akomeza mu buhamya bwe agira ati "Ibi byose nkubwira, byakozwe mu mwanya muto cyane. Imodoka ya Polisi yari ihahise, iza bakimara kumutera icyuma. Polisi ihita ifata uwo wateye icyuma Ishimwe. Icyo gihe ariko Ishimwe yari akibasha kuvuga, kuko ni we weretse Polisi umuteye icyuma, mbere y’uko ashiramo umwuka. Ibyo byose byabereye mu maso yanjye."

Muri ubwo buhamya yaduhaye, avuga ko abo basore babiri bari mu gatsiko kazwi ku izina rya "Versailles" nk’uko buri dutsiko twiyita amazina. Mu bikorwa by’ako gatsiko hakaba harimo urugomo. Abakagize ngo bafite amategeko bagenderaho n’uburyo bavugana (codes).

Ku bijyanye n’uko Ishimwe yari ateye, Victor yagize ati "Ishimwe yarishwe azize ubusa." N’ikiniga cyinshi, ati "Turi mu Isi itagira inyiturano y’abasazi. Willy yari inshuti yanjye, yari umuntu w’amahoro, ukora icyo yiyemeje. Ntiyagendaga muri izo nsoresore z’inkozi z’ibibi, kubera uburere bwiza yari afite. Yifuzaga no kuzaba umusirikare mu barwanya umuriro (Pompier), yari yaratangiye kubyitoza. Yakundaga cyane umuziki, nanjye yamfashaga muri byinshi. Azaguma iteka mu mutima wanjye nk’inshuti yihaga agaciro, inshuti nziza, haba ku buranga no mu mico."

Umunsi wo guherekeza nyakwigendera Willy Ishimwe Karimwabo, ni ku wa Kane tariki 3 Mutarama 2013, saa tanu (11h00), Misa yo kumusezeraho ikazabera muri Kiliziya ya Saint Julien, muri Komine ya Auderghem.

IBITEKEREZO
Willy yalikumwe nabagenzibe bavuye muli anniversaire no kwishimira ko barangije za examens, mere yo gufata metro yambere kuli gare centrale direct ibageza iwabo, babanza kujya kugura icyo kunwa, nuko Willy ategereza bagenzibe aho hanze, alikumwe na bandi babili, nibwo hazaga abasore batatu babirabura, umukuru mulibo abaza mugenzi wa Willy icyo azi ku ma gangs ? bati twe ntacyo tuzi ? Nibwo Willy abajije umuto si cava ? niba atababara kuko yali afite bande iliho amaraso. undi ahita amusunika, ahita asohora icyuma muli sac yarafite, bobagirango arashaka kubatera ubwoba, amutera icyambere aragikwepa, icyakabili byagenze vuba cyane kuburyo na mugenziwe waru muli iruhande yabye meye aruko abonye amaraso ava. Ibi mbibabwiye narabibwiwe nabagenzibe bali bamuli iruhande, aliko wawundi mukuru yakoze uko ashoboye arangaza abandi kuburyo batasobanukiwe kuko bagiye nokureba ibibaye, yafashe umwe amubuza gutabara Willy. Naho ayo ma Euros 10 umwana wa Kalimwabo ntiyali kuyaka umuntu atazi. Ayakeneye nyina yalikuyamuha. Ibi mbibabwiye kugirango nyomoze uwabeshe ko yamugombaga 10 euros kugirango yerekane ko bali baziranye.
Musubize5.02.2013 saa 17:34
Lily,
RIP willy toute la famille va manquer vous, nous vous aimons et nous ne vous oublierons pas, vous serez toujours dans nos cœurs jusqu'à ce que les jours se termine, vous serez toujours aimé et garder le sourire comme vous avez toujours fait.
Musubize12.01.2013 saa 14:51
######
Inkuru y'impamo ku rupfu rw'uyu mwana yaje kuba iyihe ? Ndabaza abanyamakuru kuko bakagombye gukurikirana kugeza kwiherezo kugirango bakure mu rujijo abantu.
Musubize6.01.2013 saa 07:07
Toto
il y a une justice ou une punition divine pr c'est tres douleur mais Dieu prptege les rwandais sont en belgique
Musubize31.12.2012 saa 10:17
nyiramubi
R.I.P Willy,abo bakugiriye nabi bikururiye imivumo,agahinda bateye ababye ndetse n'inshuti zawe ni kenshi.
Musubize31.12.2012 saa 08:09
amelie
Ishimwe Imana imuhe iruhuko ridashira kuko ninayo izi ukuli !!naho Victor ibyo avuga ntibisobanutse nagato...............................
Musubize31.12.2012 saa 06:56
anny
Ishimwe Imana imuhe iruhuko ridashira kuko ninayo izi ukuli !!naho Victor ibyo avuga ntibisobanutse nagato...............................
Musubize31.12.2012 saa 06:56
anny
Ariko namweee eh umuntu iyo yishwe hagomba kubaho agahinda mukanakagaragaza mu byo mwandika ngo ntibisobanutse ? ibyo mugenzi wa Willy avuze ? niba bidasobanutse noneho dushakire ibindi wowe wari uhari, icyo namenyesha ni uko Willy yarokokeye ino afite imyaka itarenga ibiri bivuga ngo ibyanyu ntabyo azi, hababaje ibyuriya wamwishe ikindi ni uko uburere nzi ku mubyeyi umwe basigaranye ni imfura pe aho mushaka kuganisha Willy ntibyakwemera kuko na se na sekuru bariyubahaga kandi ibya maeuro icumi nabyo ntibyashoboka kuko ntawigeze kugira itunga nk'umuryango wa Willu ahubwo koko yari agiye kwamburwa kuko mwene Karimwabo ntiyagenda adafite amafaranga ahagije ikindi yari umutesi cyaaane kuko kuri television yo mububirigi babivuze kare ko yabajije nyakumwica ati kuki wambaye bandage kukaboko ? soit ashaka kumenya niba yakomeretse soit ashaka kumubaza niba ari umwucanyi nkababandi bo muri film,
16.01.2013 saa 11:15
albert
Nizere ko bivanyeho urwicyekwe rwa Hutu na Tutsi abantu bari batangiye kuzana mu rupfu rwuriya mwana. Ariko koko no mu mahanga aho abantu bakirundarunze ngo bakundane kandi batabarane nk'abanyarwanda uracyasanga niba umuntu apfuye ari ukubaza ngo yari iki ( ubwoko) kugirango impamvu y'urupfu rwe ishakirwe ku bundi bwoko ?
Musubize31.12.2012 saa 01:48
Humura John
Merci Victor pour ce temoignage qui est vraisemblable par rapport à cette histoire de "10" EUROS qui franchement faisait remuer le couteau dans la plaie, qui faisait que certaines personnes ne voyaient pas la gravité de cet acte ignoble et orientaient leurs commentaires sur des banalités et mm salissaient la mémoire de Willy, un jeune plutot pacifiste,réflechi et modèle pour ses amis ! Dénonçons plutot cette délinquance chez les jeunes ! Abat la violence.
Musubize30.12.2012 saa 14:18
Ngabo A
Ubu buhamya burarushaho gutera urujijo. Ngo Ishimwe yatangiye kuganira n'abantu bataziranye, bagenzi be bajya ku ruhande, hanyuma baje kureba ikibaye abicanyi barabambira bahita bica undi mwana ? No way ! Mufite icyo muhishe niba mutari ibyitso ahubwo. Mureka undi mwana wenyine avuga n'abantu atazi gute ba sha ? Bizamenyekana tu !
Musubize30.12.2012 saa 10:38
I. Karahamuheto
au diable les journalistes !!! ntimukatumene umutwe mujye muvuga inkuru idahindagurika !! none se ya mafaranga bapfuye ko mubihinduye mwari mwabikuye he ?
Musubize30.12.2012 saa 09:31
serieux
R.I.P Willy,sinari nkuzi ariko igihe cyose nsomye inkuru ikanditseho ngira agahinda
Musubize30.12.2012 saa 04:34
mimi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!