Ikigo cy’ubushskashstsi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyatangaje ko ibyogajuru byacyo byafashe amashusho ya Koreya ya Ruguru aho igiye kurangiza inyubako itunganyirizwamo ubumara bw’ibisasu kirimbuzi.
Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko ikigigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga mpuzamahanga kiri i Washington, gitangazako aya mashusho yafashwe muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka, aho agaragaza ibikoresho byo kubaka inzu ntangangufu i Yongbyon.
Ariko ubutegetsi bwa Koreya buvugako iyo nyubako nshya yagenewe gukorerwamo byo kubyaza ingufu z’amashanyarazi ku mpamvu za gisivili.
Impuguke mu by’umutekano ya RAND security, Bruce Bennett avuga ko ntawakwizera ko Koreya ifite intego yo gushaka ingufu z’amashanyarazi, kuko ngo yubatse urundi ruganda rw’ubumara kirimbuzi nyuma yo gusezeranya ko bashaka amashanyarazi gusa.
Bannett yagize ati “Biroroshye gukora ubumara kirimbuzi kandi wasezeranye gukora amashanyarazi”.
Ben Habib, Umunyakoreya wo muri Kaminuza ya “Australia’s Latrobe University”, avuga ko ikibazo nyamukuru ni ukureba niba Koreya ikomeje kwigwizaho ubutare bwa Uranium nk’uburyo byo gukora ibitwaro kirimbuzi.
Koreya ya ruguru iri mu rusobe bw’ibihano mpuzamahanga kubera gucura intwaro kirimbuzi. Muri Gashyantare yagiranye amasezerano na Leta zunze ubumwe z’Amerika yo guhagarika gucura ibisasu kirimbuzi ku nguranye y’ibiribwa, ariko Amerika isesa ayo masezerano nyuma y’aho Koreya yohereje icyogajuru mu kirere muri Mata.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
|
U Bufaransa bwemeje ko ubukungu bwabwo bwifashe nabi
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |