Kevin Rudd yagereranyije ibirimo kubera muri Syria na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Australia, Kevin Rudd, yagereranyije ibirimo kubera muri Syria na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, asaba Loni gukora ibishoboka byose intabara igahagara.
Kevin Rudd agereranya intambara y’abaturage bahanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Bachar al Assad nka jenoside, yatangarije ikinyamakuru 9 News.com cyo muri Australia ati “Kugeza ubu, abantu barenga ibihumbi 60 bose bamaze kwicirwa muri iyi ntambara, ubwo murumva aho bigana, Umuryango (...)

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Australia, Kevin Rudd, yagereranyije ibirimo kubera muri Syria na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, asaba Loni gukora ibishoboka byose intabara igahagara.

Kevin Rudd agereranya intambara y’abaturage bahanganye n’ubutegetsi bwa Perezida Bachar al Assad nka jenoside, yatangarije ikinyamakuru 9 News.com cyo muri Australia ati “Kugeza ubu, abantu barenga ibihumbi 60 bose bamaze kwicirwa muri iyi ntambara, ubwo murumva aho bigana, Umuryango Mpuzamahanga ugomba kwivanga muri iki kibazo kigakemurwa vuba.”

Kevin avuga ko ibirimo kubera muri Syria, bisa nk’igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, amahanga yose arebera.

Yakomeje agira ati “Umuryango Mpuzamahanga ugomba gukurikiranira bugufi ibibera muri kariya karere, yewe n’igihe ubutetsi bwa Perezida Assad bwaba buvuyeho ku buryo nta ngaruka zikomeye zishobora kuboneka.”

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Australia, Kevin Rudd

Kevin Rudd yasoje asaba Loni, guteganya ingabo zifite imyitozo ihagije, zishobora gutabara muri Syria mu gihe ubwicanyi bwaba bukomeje guhitana inzirakarengane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza