Ghulam Ahmed Bilour, Minisitiri w’igihugu cya Pakistani ushinzwe gari ya moshi yasezeranije guha amadolari y’Abanyamerika ibihumbi 100 umuntu wese uzica umwanditsi wa filime iharabika Intumwa y’Imana Muhamad ikomeje guca ibintu ku Isi.
Amakuru dukesha urubuga rwa internet 7sur7, avuga ko ibyo Ghulam Ahmed Bilour yabitangarije itangazamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Nzeri 2012 i Peshawar mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bwa Pakistani.
Ghulam Ahmed Bilour yagize ati « Nzaha amadolari ibihumbi 100 umuntu uzica uwaharabitse Intumwa Ntagatifu. Ndakangurira ba talibani n’abavandimwe ba Al-Qaïda kwitabira icyo gikorwa cy’indashyikirwa. »
Avuga ko iyo aza kubona umwanya ubwe yari kubyikorera akica uwo mwanditsi wa filime yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agira ati « Nari kubikora hamyuma bakambamba. »
Pakistani ni yo yafashe iya mbere mu kwamagana iyi filime. Ku wa Gatanu nyuma y’isengesho rikuru, imbaga y’Abayisilamu yarigaragambije abantu 21 baricwa na ho abandi 200 barakomereka.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yunusu wa Maridadi yasize u Rwanda ari amatongo agarutse araruyoberwa
20.05.2013 |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |