Muri Syria abagera ku 1,600 bishwe mu cyumweru gishize


Yanditswe kuya 3-09-2012 - Saa 04:17' na Innocent Ndahiriwe

Intambara ibera muri Syria hagati ya Leta n’Inyeshyamba zayigometseho, yahitanye abaturage 1,600 mu cyumweru kimwe gusa gishize nk’uko bivugwa na raporo y’ishami rya LONI ryita ku mwana, uburezi n’umuco (UNICEF).

Patrick McCormick, umuvugizi wa UNICEF yatangaje kuri iki Cyumweru taki 2 Nzeri ko ubu bwicanyi bwibasiye abantu bose ariko cyane cyane abana n’ubwo atavuze umubare wabo.

Nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika, imiryango irengera uburenganzira bwa Muntu aho muri Siriya yagiye itangaza imibare itandukanye y’abantu bahitanwa n’iyo ntambara mu byumweru bishize ariko iyo mibare igenda ihinduka hagati y’abantu 100-200 mu cyumweru.

Imibare itangwa n’impande zihanganye ku rugamba biragoye kuyigirira icyizere kuko usanga irangwa no kwivuga ibigwi gusa.

Imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko abagera ku 5,000 bahitanywe n’intambara mu ukwezi gushize kwa Kanama kukaba ariko gupfuyemo abantu benshi kuva intambara yatangira.

Itangazamakuru rya Leta, kuwa 2 Nzeri yatangaje ko igisasu cyaturikiye hafi yikigo cya gisirikari kigakomeretsa abantu bane. Iki gitero cyigambwe n’Inyeshyamba za Free Syrian Army.

Iyi ntambara yatangiye muri Werurwe 2011 ubwo abaturage batangije imyigaragambyo mu mahoro hanyuma ikaza guhinduka intambara ya gisirikari nyuma y’uko Ingabo za Bashar al-Assad ziciye abaturage mu guhosha iyo myigaragambyo.

Iyi ntambara yahinduye isura ubwo bamwe mu banyepolitiki n’Ingabo za Leta zifatanyije n’Inyeshyamba bagasaba iyegura rya Bashar al-Assad.

Iyi nkubiri y’impinduramatwara ije ikurikira n’izindi zo mu bihugu by’Abarabu na Tuniziya, Misiri n’ahandi.

IBITEKEREZO
UYU NI PILATO PEEEEEEEEEEEE
Musubize3.09.2012 saa 04:58
mapinduzi
Eeeeeeh, USA irihe ngo itabare ? ko najyaga nyizera mu kurwanya ihohoterwa ? cg urukundo yakundaga abarabu/muslims rwaragabanutse ? tabaranya nyabuneka uwo munyagitugu atamara abaturage be. Uncle SAM is sleeping or just playing seek and hide. Hahahahah
Musubize3.09.2012 saa 04:56
Islamist
CIA, MOSSAD, MI6, Al qaeda ica uruhande rumwe. Assad n'ingabo ze bagaca urundi ruhande. Intego : 1.guca intege abaturanyi ba Holy people(jwes) 2.civil war hagati y'abasilamu 3. Gushyiraho Leta zizaba ziyobowe n'injiji ziyita intagondwa 4. Kwerekana ko Israel igeramiwe , ikaba igomba gukora akantu ngo yirwaneho(preemptive strikes) Naho abapfa, bazapfa nta kundi. Aho CIA na MOSSAD bageze urumva ikindi wahasanga ari iki usibye URUPFU. Muslims must wake up !
Musubize3.09.2012 saa 04:48
Abdullah

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!