Museveni yaragije Uganda Imana mu ijoro rishyira umunsi wo kwibohoza
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yaragije Imana igihugu cya Uganda mu ijoro ryo kwizihiza imyaka 50 Uganda ibonye ubwigenge.
Kuri Stade yitiriwe Mandela, mu mujyi wa Kampala Yoweri Museveni yasabye Imana imbabazi ku byaha yarakoze ndetse n’ibyaha Uganda yakoze nk’igihugu muri rusange.
Amakuru dukesha The New Vision avuga ko Yoweri Museveni yabikoze mu rwego rwo kugira ngo Uganda ibe igihugu gisendereye imigisha ituruka ku Mana.
Yoweri Museveni yagize ati “namaganye imbaraga za Satani n’ibikorwa byayo. Nsabye imbabazi mu izina rya Uganda.
Dusabye imbabazi z’ibyaha twakoze, dusabye imbabazi z’abo twababaje ari inzira karengane, kurya ruswa, ubusambanyi, ubusinzi, ubwigomeke, ivangura ry’amoko n’ivangura ry’amadini dusabye imbabazi mu izina rya Yezu Kirisitu”.
Museveni yakomeje asaba Imana gushyira amaboko ku gihugu cy’u Bugande,Uganda ikayoborwa n’ukuboko kw’Imana.
Museveni yavuze ko indi myaka 50 igomba kuba iyo gukora neza ku rubyiruko rwa Uganda, bagakora ibyo Imana ishaka, nk’uko byanditse muri Bibiliya mu Migani 9:10, hagira hati “kubaha Uhoraho niyo ntangiriro y’ubuhanga bikaba n’ubumenyi buranga abatagatifujwe be”.
Yongeye gukangurira abantu babashije kurangiza amashuri yabo bakabona n’akazi gukoresha ubwenge bwabo, bakagarukira Imana bita ku gukurikiza amategeko yayo.
Amasegesho yo gusengera Uganda yateguwe n’ihuriro ry’amadini ya Gikirisitu muri Uganda, akaba yari agamije gushyira igihugu cya Uganda mu maboko y’Imana.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
|
U Bufaransa bwemeje ko ubukungu bwabwo bwifashe nabi
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |