Lance Armstrong wabaye icyamamare mu mikino yo gusiganwa ku magare, yemereye Oprah Winfrey ko yakoresheje imiti yongera imbaraga mu gutsinda imikino y’isiganwa ku magare ya Tour de France.
Amakuru ari kuvugwa ubu ni uko Armstrong ari kuganira n’ubuyobozi ku buryo azasubiza ikigo cyo muri Amerika gishinzwe iby’iposita amafaranga cyahaye ikipe ye nk’inkunga.
Arrmstrong kandi ari kuvugana n’ubuyobozi uko yakwemera icyaha akanagaragaza amazina y’abagiye bamufasha kubona iyi miti ubusanzwe itemewe.
Ibi byazatuma agabanyirizwa ibihano yari yarafatiwe, igihe yaramuka atanze amakuru uko yakabaye hatabayeho kubikora nk’uwikiza.
Kwemera amakosa kwa Armstrong byabereye mu kiganiro cyuje amarangamutima yagiranye na Oprah kizatambuka kuri Televiziyo ku itariki ya 17 Mutarama uyu mwaka, mu kiganiro "Oprah’s Next Chapter".
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |