Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia Hailemariam Desalegn i New York kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ibiganiro byabo bikaba byibanze ku gushimangira umubano urangwa hagati w’ibihugu byombi.
Nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yabitangarije abanyamakuru, uyu mubonano wari ugamije kwibukiranya ubutwererane n’ubucuti burangwa hagati y’igihugu cya Ethiopia n’u Rwanda, ndetse no mu mikoranire y’ibihugu byombi, nko ku bibazo bireba umugabane w’Afurika.
Mushikiwabo yagize ati ”Ethiopia ni igihugu cy’inshuti cyane cy’u Rwanda, ni igihugu dukorana muri byinshi ari ku rwego rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ari no mu mibanire y’ibuhugu byacu byombi. Nk’umuyobozi mushya rero yifuje ko Perezida yamwakira bakaganira, ubwo haba harimo gukomeza kugaragaza ko umubano w’ibihugu mwiza ukomeza gutera imbere no kugira ngo mu mikoranire y’ibuhugu byacu byombi ari mu kazi katuzanye hano muri izi nama za buri mwaka zo muri Loni, ari ndetse n’imikoranire y’ibihugu byacu byombi ku bibazo bireba umugabane wa Afurika kuko ibihugu bikomeza gukorana.”
Amakuru dukesha ORINFOR, avuga ko u Rwanda na Ethiopia bifitanye ibikorwa by’ubufatanye nko muri sosiyete z’indege, amahugurwa mu rwego rwa gisirikare n’ibindi. Iyi nama hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ishimangira ko ibi bikorwa byakomeza, bigamije guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda na Ethiopia nk’uko Minisitri Mushikiwabo yabivuze.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn ni we wasimbuye nyakwigendera Meles Zenawi witabye Imana mu kwezi kwa Kanama azize uburwayi. Kimwe na Perezida Kagame, Hailemariam na we yari i New York yitabiriye inama zitandukanye z’Umuranyo w’Abibumbye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
|
Perezida Obama azasura Senegal na Afurika y’Epfo
17.05.2013 |
|
U Bufaransa bwemeje ko ubukungu bwabwo bwifashe nabi
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |