Nyabarongo: Imodoka eshatu zagonganye

Nyabarongo: Imodoka eshatu zagonganye


Yanditswe kuya 24-11-2012 - Saa 09:33' na Deus Ntakirutimana

Imodoka eshatu zasekuraniye hafi y’ikiraro cya Nyabarongo, ku bw’amahirwe ntawe impanuka yahitanye ariko umwe arwariye bikomeye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Iyi mpanuka yabaye ku Mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo, mu karere ka Kamonyi kuri metero icumi uvuye ku rutindo rwa Nyabarongo. Imodoka ya gisirikare yaturukaga mu majyepfo igana i Kigali yacakiranye na Fuso na yo ihitana Kamyoneti.

Iby’iyi mpanuka kandi binemezwa n’abari mu modoka ya Horizon yari ivuye i Muhanga.

Hakozwe ubutabazi bwihuse ariko uwari utwaye imodoka ya Gisirikare yakuwemo nyuma y’igihe atavuga kuko yari yafashwe n’ibyuma by’imodoka, abari muri Kamyoneti na bo bakuwe mu kagezi gasuka amazi muri Nyabarongo.

Umukuru w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), Chief Supt. Vincent Sano yatangaje ko iyi mpanuka yaturutse ku modoka yavaga i Kigali igana mu majyepfo yaciye ku zindi Umushoferi atarebye ibyatumye haba iyi mpanuka.

CSP Vincent Sano yatangaje ko batatu mu bakoze iyi mpanuka batashye mu gihe uwagize ikibazo gikomeye ari umushoferi w’imodoka ya Gisirikare urimo kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO