Pakisitani : Umwana w’umukobwa ashobora kwicwa kubera ko yaciye Coran


Yanditswe kuya 21-08-2012 - Saa 04:40' na Emma-Marie Umurerwa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 witwa Misrah, arashinjwa kuba yaraciye urupapuro rw’igitabo gitagatifu Coran akarutwika. Amategeko y’igihugu cya Pakisitani akaba ahanisha igihano cy’urupfu umuntu wese wangije igitabo Gitagatifu Coran.

Mu Gihugu cya Pakisitani mu gace kitwa Mehrabadin, ni ho hatuye ababyeyi ba Masrah, se umubyara akora akazi ko gukubura mu muhanda kimwe n’abandi babyeyi benshi b’abakirisito bo muri ako gace.

Umubyeyi wa Masrah, ngo yari abanye neza n’abaturanyi be nk’uko bitangazwa n’uwari umucumbikiye mu nzu witwa Malik Amjad ukomoka mu idini ya Islam.

Mu minsi 4 ishize ni bwo ubuzima bwahindutse muri ako gace gakennye ka Islamabad, ubwo Abayisilamu bo muri ako gace bateraga umuryango wa Masih se wa Masrah babashinja ko umukobwa wabo yaciye urupapuro rwa Coran. Ibyo uyu mwana yakoze bikaba byaragize ingaruka mbi no ku yindi miryango y’abakirisito batuye muri ako gace.

Byose ngo byatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ubwo uyu mwana w’umukobwa yari arimo gukina n’abandi bana hafi y’umusigiti wo mu gace batuyemo, hanyuma ngo abana bakinaga babona ataye impapuro hasi zitwitse ; umwe mu bana bakinaga witwa Hammad agiye kureba asangamo Paje ya Coran na yo yahiye.

Mu gihugu cya Pakisitani bahanisha igihano cy’urupfu umuntu wese wubahuka igitabo gitagatifu cya Coran.

Perezida wa Pakisitani Asif Ali Zardari, akaba yasabye Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu kubanza gukora iperereza ryimbitse, ngo kuko amategeko agomba kubahirizwa.

Sohail Johnson, uhagarariye umuryango wita ku burenganzira bwa muntu mu Gihugu cya Pakisitani, akaba yatangarije le Figalo dukesha iyi nkuru ko mu gihugu cya Pakisitani, ibikorwa byo guhohotera Abakirisito bikomeza kwiyongera ngo hakaba hashize imyaka igera kuri 5, Leta itagira icyo ibikoraho.

Uwahoze ari Minisitiri w’umukirisito witwaga Shahbaz Bhatti, yishwe n’Abataribani mu kwezi kwa Werurwe 2011, mu Gushyingo 2010 umugore witwa Asia Bibi, we yishwe azira ibirego by’ibihuha yarezwe n’abagore bo mu idini ya Islamu muri icyo gihugu, akaba yarasize abana 5.

Ibi ngo bikaba bigaragaza ko Abakirisito bakomeje gukorerwa ihohoterwa muri kiriya gihugu.

IBITEKEREZO
Abantu bose ntibazi korani, nta n'ikibategeka kuyubaha. Nanjye nigeze kuyiccaraho ntabizi, kandi nigaga secondaire. Ntacyo nabaye, ariko ahari iyo Abdallah ambona yari kumpitana ? Ubuzima bw'umuntu burusha agaciro ibitabo ibyo ari byo byose, na TORAH nemera irimo.
Musubize24.08.2012 saa 05:21
Benayoun
Kwica umwana w'imyaka 11 ???!!! Birababaje kandi imyumvire itwaza igitugu abareba hafi.
Musubize24.08.2012 saa 01:06
petere
Uyu wanditse iyi nkuru simuzi,ariko reka mwibwirire ko yari guhindura inyito y'inyandiko .wari kuyita urugomo cg ihohoterwa rikorerwa abakiristu, ariko reka mvuge nk'umuislam, Islam ntiyahaye uburenganzira uwo ari we wese guhohotera undi kubera ukwemera kwe, ntiyahaye n'uburenganzira umuntu gutuka usenga ibigirwamana, Iyo rero umuntu akoze ikosa nk'iri nta nitegeko rihari riirhana keretse muri ibyo bihugu biyoborwa namategeko bagennye bagendeye kuri sheria( ku myemerere) ni nk'uko kdi Islam itaretse undi wese kurwanya utamurwanyije, nta mpamvu yo kumubuza amahoro ! naho hano mu rda nabavandimwe mbona hano, nka Abdallah namushidikanya ho kuko ibitekerezo bye mbibona buri gihe, sinibaza ko ari umuislam uri Educated kubera ko ntawavuga imvugo nk'izi yize !murakoze.
Musubize23.08.2012 saa 20:01
Ibrahim
Wao mbega ibitekerezo bibi uyu witwa Abdullah afite mu mutwe we,nawe ntaho utaniye na bene wanyu babi kabisa,ngo bice USA staff na Cia Staff ubundi se hari umunsi mutabikora sha ko wowe nk'umunyarwanda Kagame yabakaniye wagize ngo nawe uba muri Pakistan ntibyigaragaza ko waba uri umwe mu ntagondwa za Al Qaida n'abandi...Shame on u, Urasinziriye ndetse ibitotsi bikugeze kure,niyo mpamvu mudatera imbere iyo muri bene wanyu,kuko mutagira petrol ntimwabasha kwibeshaho nkuko mumeze kubera kureba hafi no kugira code muri heads Shame again
Musubize22.08.2012 saa 10:53
mazembe
@Abdullah : Uri umuhezanguni kweli !!!! Extremist and terrorist ! Niko iby'umwana wo muri Pakistan waciye Coran bihuye bite na CI, USA and Embassy staffs ? Ariko ntabwo nari nzi ko no mu Rwanda dufite abantu bafite imitekerereze nk'iyawe. Birababaje pe ! Ahubwo ndasaba inzego z'ishinzwe ubugenzuzi bw'imbuga za Internet kukumenya neza ukabazwa ibijyanye n'ubuhezanguni bwawe. Nigeze kubona utanga comment ngo iyo uza kuba umuyobozi wa Congo ngo wari kuzajya uca abantu imitwe !!!! Ibi birakabije, wagombye gukurikiranwa.
Musubize22.08.2012 saa 09:16
Ji
Sinashyigikira utesha agaciro Quran, ariko na none amategeko ya Islam ntahana umuntu ukiri muto gutyo. Ikindi ni ukwitonda kuko guteranya abaturanyi si byiza. Naho kwitwaza ngo amategeko agomba kubahirizwa, ni gute wambwira ko umwana uciye igitabo ahanwa, hanyuma abirirwa bararika imbaga bakoresheje indege zabo zitagira aba pilotes bagahabwa karibu muri za hotels n'ahandi ? nibabanze bice izo ngegeza za CIA na USA embassy staff. Naho ako kana bakareke ni akana nyine. Wenda bagakosora bakakigisha kubaha, hatarinze gutangwa ibihano. Muslims must wake up !
Musubize22.08.2012 saa 01:25
Abdullah
nibihangane biriya nibihugu bitegetwse nimiyaga mibi, birunvikana ko gutotezwa ku BaKristo bitabura. Bakomere kandi ´basenge cyane kuko Uwiteka aratabara. Kandi Yesu numwami wimbaraga, yaravuze ngo abarushe nabaremerewe nibaze mbaruhure kuko arumugwaneza. Amen !
Musubize21.08.2012 saa 16:06
Steve

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!