Pakistani : Abantu 13 bahitanywe n’igitero cy’indege bari mu minsi mikuru ya Eid el fitr


Yanditswe kuya 19-08-2012 - Saa 11:08' na Ntirenganya Jotham

Abantu 13 bahitanywe n’igitero cy’indege itagira umupilote mu Majyaruguru ya Pakistani ubwo bari mu minsi mikuru y’Abayisilamu ya Eid el fitr yo gusoza igifungo cya Ramadhan kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2012.

Icyo gitero cyaturutse ku mupaka wa Pakistani n’Afghanistan mu mirwano yarimo indege 3 z’intambara.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru, bivuga ko ibitero byabaye mu gihe Pakistani yari irimbanije mu mihango yo kwizihiza isozwa ry’igisibo cya Ramadhan.

Ibitero nk’ibi nibyo bituma Pakistani ikomeza kuvuga ko hari abayivogerera ubusugire bwayo.

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nicyo gikunze gukoresha indege z’ubu bwoko mu ntambara yo kurwanya ibyihebe by’aba Taliban bo muri Afghanistan.

IBITEKEREZO
Akarengane kabi cyane,USA murakabijeweeeeeeeee ndabanga
Musubize21.08.2012 saa 03:16
kadog
America irirwa yica impinja, abasaza, abagore bo muri Pakistan, yarangiza ngo M23 irica abantu. Icyo nababwira nuko RWANDA has more legitimate reasons to intervene in Congo than US has in Syria and Pakistan. Iriya ngegera ngo ni Stephen Rapp nabanze asabire ibihano Presida Obama we yirirwa yica impinja muri Pakistan imbere yo kuvuga ko Presida Kagame yajyanwa i Lahaye mu rukiko mpuzamahanga. Africans must wake up. ALUTA CONTINUA !!
Biteye agahinda,Allah abakire.
Musubize20.08.2012 saa 09:51
umubyeyi
Ok ! hrya ngo abasilam n'iki ? heroshima nahandi mubuyapani ibyahabaye mwibuke.. ahangaha pakistan urabibona nawe.. genocide yakorewe abasilam muri serbia byibuke, palestine,abarinyuma yimyiryane iraq ntimubabona mubyukuri ?... ngo abasila n'ibyihebe ? come on !
Musubize20.08.2012 saa 03:46
muhammad
Allah yakire izi nzirakarengane. Abanyamakuru namwe mujya muntangaza, ngo USA isanzwe....None se murumva ari Thailand yagabye ibyo bitero ? Gusa ibi nibyiza, kuko igihe twakavugiye ko iyi ntambara yo kurwanya iterabwoba ari intambara yo kurwanya Islam ndakeka abafite amaso abona batangiye kubona ukuri. Nirirwa mbabwira ko Afghanista itatewe hagamijwe kurenganura abagore, ahubwo yatewe hagamijwe gucengera no guca intege Pakistan(the only muslim country with WMD-Nuclear). Amaso yanyu azahumuka ryari ? Muslims must wake up !
Musubize20.08.2012 saa 02:33
Abdullah
Kenshi mvuga ibintu ariko mukagira ngo ni amarangamutima !!! mwishire mu mwanya wanjye muri nko mu birori byo kwakira inkwano ya mushiki wanyu cg umukobwa wanyu, cyangwa se muri kwizihiza Noheri cg se ibindi birori muha agaciro mu muryango wanyu ni uko mukabona ibisasu bibaturikana kandi nta mutima mubi cg urindi rwango mufitiye ababibatera ...cg se ahubwo mutazi n'ibyo by'intambara za politique ziri kuri iyi si !!!!??" ? ubwo se umwe muri abo barokotse cg umuvandimwe wabo agiye kuba terrorist mwamugaya cyane ??! muslim must wake up
Musubize19.08.2012 saa 13:03
abdoulah
Twifatanije n'imiryango y'ababuze ababo.Izo nzirabagome Imana izakire mu bwami bwayo.
Musubize19.08.2012 saa 12:34
Byoyoyo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!