Palestine: Umurambo wa Yasser Arafat wavanywe aho wari ushyinguye

Palestine: Umurambo wa Yasser Arafat wavanywe aho wari ushyinguye


Yanditswe kuya 27-11-2012 - Saa 09:42' na Noel Turikumwe

Nyuma y’imyaka icumi amaze apfuye, umubiri w’uwahoze ayobora Palestine Yassel Alfat warataburuwe ngo hakorwe isuzuma bamenye niba yarazize uburozi cyangwa indwara zisanzwe.

Umwe mu bagize ikipe y’inzobere zizapima uyu mubiri avuga ko kuba amaze imyaka myinshi apfuye isuzuma ritazakorwa ku myambaro cyangwa ku mubiri. Ngo isuzuma rizakorerwa ku magufa, ariko ngo ikizabagora ni ukumnenya ingano y’uburozi yaba yarahawe.

Yasel Arafat, yahoze ayobora Palestine, apfira mu bitaro byo mu Bufaransa. Nyuma y’urupfu rwe havuzwe byinshi kuri rwo, abenshi bemeza ko yazize uburozi, none byabaye ngombwa gutaburura umurambo we ngo bimenyekane niba yararozwe cyangwa yarishwe n’urupfu rusanzwe.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO