Papa Francis ni we mushumba mushya wa Kiliziya Gatolika

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 13 Werurwe 2013 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hari hamaze kuba amatora inshuro zigera kuri enye nta mwotsi w’umweru uzamuka, inkuru nziza ku bakirisitu Gatolika imaze gukwira Isi ko hamaze gutorwa Papa mushya, akaba ari Jorge Mario Bergoglio usimbuye Benedigito wa XVI weguye ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika mu mpera z’ukwezi gushize.
Amakuru aturuka i Roma mu Butaliyani muri Leta ya Vatican ahari icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, yatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye ni uko saa moya n’iminota itanu ku isaha y’i (...)

Mu gihe hari hamaze kuba amatora inshuro zigera kuri enye nta mwotsi w’umweru uzamuka, inkuru nziza ku bakirisitu Gatolika imaze gukwira Isi ko hamaze gutorwa Papa mushya, akaba ari Jorge Mario Bergoglio usimbuye Benedigito wa XVI weguye ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika mu mpera z’ukwezi gushize.

Amakuru aturuka i Roma mu Butaliyani muri Leta ya Vatican ahari icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, yatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye ni uko saa moya n’iminota itanu ku isaha y’i Vatikani ari bwo hatowe Papa mushya.

Imbaga y’Abakirisitu Gatolika iteraniye ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero yakiranye ibyishimo itorwa rya Papa Mushya ukomoka mu gihugu cya Argentine muri Amerika y’Amajyepfo.

Umunyargentina Jorge Mario Bergoglio, wari Arikiyepisikopi wa Buenos Aires kuva mu 1998, yahawe izina rya Papa Francis, afite imyaka 76 y’amavuko, abaye Papa wa mbere ukomotse ku mugabane wa Amerika kandi na none ni uwa mbere ukomotse mu bihaye Imana b’Abayezuwiti.

Nk’uko Le nouvel Observateur dukesha iyi nkuru ibitangaza, icyo Jorge Mario Bergoglio yari azwiho ni umwe mu bashoboye kugira icyo bavuga kitagenda neza kuri Kardinali Ratzinger mu gihe cy’amatora ye mu 2005.

Papa Francis asohotse aje gusuhuza abakirisitu amaze gutorwa
Abakirisitu bari bategereje Papa mushya
Akarasisi ko kwakira Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza