Perezida Kagame yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza ya Hartford ku kurwanya Jenoside

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 13 Werurwe 2013 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Hartford, yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 12 Werurwe 2013, yagaragaje ko kurwanya Jenoside ari inshingano ikomeye ireba buri wese.
Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Hartford, ubwo hatangizwaga gahunda yo kwigisha kuri Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) ku kigo cyitwa ”Maurice Greenberg Center for Judaic Studies”, hazajya higishirizwa hakanatangirwa amahugurwa ajyanye no kurwanya (...)

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Hartford, yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 12 Werurwe 2013, yagaragaje ko kurwanya Jenoside ari inshingano ikomeye ireba buri wese.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Hartford, ubwo hatangizwaga gahunda yo kwigisha kuri Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) ku kigo cyitwa ”Maurice Greenberg Center for Judaic Studies”, hazajya higishirizwa hakanatangirwa amahugurwa ajyanye no kurwanya Jenoside.

Perezida Kagame yagaragarije muri kaminuza ya Hartford ko kwigisha abakiri bato akamaro ko guhaguruka bakarwanya Jenoside ari inshingano ikomeye.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwarahagurukiye kurwanya akarengane ako ariko kose, rwubaha agaciro k’ikiremwamuntu kandi rukazabikomeza.

Perezida Kagame yagize ati ”Abanyarwanda bahagurukiye kurwanya akarengane ako ariko kose no guhesha agaciro ikiremwamuntu, ibi twarabikoze kandi tuzakomeza kubikora. Ibihe n’amateka twanyuzemo, byatumye duhagurukira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kuko ari inshingano zacu.”

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya agaragaza akamaro amateka y’u Rwanda afite muri gahunda y’icyerekezo 2020.

Yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yagaragaje imiterere y’Abanyarwanda, akaba ari na byo byatumye babasha kwiyubaka no kubaka ubukungu bw’igihugu cyabo mu kugera ku ntego biyemeje.

Perezida Kagame avuga ko icyo u Rwanda rugamije ari ukugira abaturage babayeho neza kandi bafite agaciro.

Asobanura kuri gahunda y’icyerekezo 2020, Perezida Kagame yavuze ko intego ari ukugira abaturage bize kandi bafite ubushobozi buhagije, ati ”Gahunda y’icyerekezo 2020 igamije kugira abaturage bize, bafite ubumenyi n’ubuhanga, no kugira ubuyobozi bukemura ibibazo by’abaturage, butanga serivisi nziza, buteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bubaha n’agaciro bakwiye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bloomfield, Wayne Hypolite, yishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame, anamushimira uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’imbaraga igihugu gishyira mu bice bitandukanye birimo uburezi, ubuzima no gutanga amahirwe kuri buri wese ushaka kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Abakurikiye ikiganiro cya Perezida Kagame bari benshi
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bloomfield, Wayne Hypolite
Umuhanzi Frank Tedesco yacuranze indirimbo ivuga ko u Rwanda rwavuye mu mwijima rujya mu rumuri ("The New Rwanda: From Dark to Light" )
Umuhanzi Frank Tedesco yafashe ifoto na Perezida Kagame
Abanyeshuri bahaye Perezida Kagame impano

Amafoto/ Village Uruwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza