Sarkozy yamaze amasaha 12 mu rukiko yisobanura ku mafaranga yakoresheje yiyamamaza

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 23 Ugushyingo 2012 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo, uwahoze ari perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yitabye urukiko rwa Bordeaux ngo asobanure iby’amafaranga y’umuherwe Liliane Bettencourt akekwaho kuba yarakiriye akayakoresha mu kwiyamamaza mu matora yatsinze muri 2007.
Bivugwa ko Sarkozy yaba yarakiriye ibahasha y’ibihumbi 120 by’Amayero itututse kuri uyu muherwe w’Umufaransakazi, muri uru rubanza akaba anashinjwa gukoresha ububasha yari afite nk’umukuru w’igihugu akabangamira iperereza kuri iki kibazo nkúko (...)

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo, uwahoze ari perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy yitabye urukiko rwa Bordeaux ngo asobanure iby’amafaranga y’umuherwe Liliane Bettencourt akekwaho kuba yarakiriye akayakoresha mu kwiyamamaza mu matora yatsinze muri 2007.

Bivugwa ko Sarkozy yaba yarakiriye ibahasha y’ibihumbi 120 by’Amayero itututse kuri uyu muherwe w’Umufaransakazi, muri uru rubanza akaba anashinjwa gukoresha ububasha yari afite nk’umukuru w’igihugu akabangamira iperereza kuri iki kibazo nkúko ikinyamakuru le nouvel observateur kibitangaza.

Sarkozy nyuma yo gutsindwa amatora yo muri Gicurasi yatangiye gukurikiranwa ku by’ayo mafaranga. Gusa we ahakana iby’aya mafaranga byose.

Sarkozy ashinjwa kuba yarakiriye impano yo kwiyamamaza ingana n’ibihumbi 120 by’amayero, mu gihe itegeko rivuga ko impano yo kwiyamamaza itarenga ibihumbi 4.600 by’amayero.

Inkuru y’itangwa ry’aya mafaranga yamenyekanye mu mwaka wa 2009 ubwo Sarkozy yari akiri perezida, ubwo umubaruramari wo muri Sosiyete ya Bettencourt yavugaga ko hatanzwe amafaranga atagira ingano mu gushyigikira amatora.

Uru rubanza rwamaze amasaha arenga 12, Sarkozy atanga ibisobanuro bumva n’abatangabuhamya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza