Syria: Abanyeshuri 83 ba Kaminuza bahitanywe n’igisasu bari mu bizamini

Syria: Abanyeshuri 83 ba Kaminuza bahitanywe n’igisasu bari mu bizamini


Yanditswe kuya 16-01-2013 - Saa 15:16' na James Habimana

Amakuru atangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta muri Syria, aravuga ko igitero cy’indege cyagabwe kuri Kaminuza ya Aleppo, gihitana abanyeshuri barenga 83 barimo gukoraga ibizami, abandi basaga 150 barakomereka.

Nyuma y’iki gitero, abahanganye muri iki gihugu bitanye ba mwana k’uwaba yahitanye aba banyeshuri, kuko nka Televisiyo ya Leta ya Syria, ivuga ko cyagabwe n’abayirwanya, ariko nabo bakavuga ko bishwe n’igisasu cya misile cyarashwe n’ingabo za Perezida Assad.

Umunyamakuru wa BBC, James Reynolds, uherereye mu mujyi wa Aleppo, yatangaje ko imibiri y’aba banyeshuri bahitanywe yahiye ku buryo bukomeye, ku buryo ngo n’umubare w’abakomeretse 160 bavugwa, ushobora kwiyongera abandi nabo bagapfa.

Umwe mu banyeshuri barokotse iki gitero, Mohammed Saed, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko cyagabwe n’indege y’intambara ya Syria kuko ngo we yayiboneye.

Abenshi mu bahitanywe n’iki gitero, biganjemo abanyeshuri kuko ngo wari umunsi wa mbere bari batangiye gukora ibizami bya Kaminuza.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO